AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gen Muhoozi agiye kuza i Kigali kongera ubumenyi mu ’Bworozi’

Gen Muhoozi agiye kuza i Kigali   kongera ubumenyi  mu ’Bworozi’
24-09-2022 saa 10:46' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 967 | Ibitekerezo

Umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu minsi mike azagirira uruzinduko mu Rwanda, ateganya ko azungukiramo ubumenyi mu bijyanye n’ubworozi.

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, aheruka mu Rwanda muri Werurwe 2022, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwasojwe Perezida Paul Kagame amugabiye inka z’Inyambo. Yaje gutangaza ko inka Perezida Kagame yamugabiye ari 10.

Icyo gihe bagiranye ibiganiro ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri Lt Gen Muhoozi asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z’inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n’ubucuti biri hagati y’impande zombi.

Inyambo ni ubwoko bw’inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy’igihango gikomeye cy’umubano utajegajega bagiranye.

Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y’u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.

Lt Gen Muhoozi yanditse kuri Twitter ati "Nishimiye gutangaza ko vuba aha nzasura data wacu, Nyakubahwa @PaulKagame, kugira ngo nige biruseho ibijyanye n’ubworozi bw’inka. Nizeye guhura n’inshuto nyinshi i Kigali. Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda !"

Gen Muhoozi yavuze ko i Kigali azabonana n’inshuti z enyinshi. Ati “Imana ihe umugisha Uganda n’u Rwanda !”

Ubutumwa bwe buherekejwe n’amafoto y’igihe aheruka mu Rwanda, akajyana n’umuryango wa Perezida Paul Kagame mu rwuri rwabo ruri i Gako mu Bugesera.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni, aheruka mu Rwanda muri Weurwe 2022.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA