AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dr Frank Habineza ahaye ubutumwa bukomeye Perezida Kagame ku byo aherutse gutangariza France 24

Dr Frank Habineza ahaye ubutumwa bukomeye Perezida Kagame  ku byo aherutse gutangariza France 24
14-07-2022 saa 07:09' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2344 | Ibitekerezo

Hon Frank Habineza umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta Green party of Rwanda avuga ko abanyarwanda banyotewe no kubona Perezida arekura ubutegetsi mu mahoro, kubera ko aho igihe kigeze aribyo bikenewe kurusha ko habaho imvururu bitewe no kugundira ubutegetsi ahubwo ko Demukarasi ariyo ikenewe kurusha ibindi byose kandi ko igomba kwimakazwa.

Mu kiganiro na Ukwezi TV, Hon. Habineza yavuze ko hakenewe ko mu Rwanda Perezida ava ku butegetsi ntawe umwishe cyangwa umufunze bitewe no kuguma ku butegetsi.

Yagize ati “Dufite inyota yo kubona perezida avuyeho akaba umujyanama mukuru w’igihugu,ntawe umufunze,ntawe umwishe,akaba rwose ari hariya dushobora kumusura.Ikintu cyitwa ihererekanyabubasha ni ikintu gikenewe cyane.Icyo kintu gishobora kuzabangamirwa baramutse bahinduye Itegeko Nshinga.

Akomeza avuga ko ibyo bizaba bigaragaza ko abantu batabishaka cyangwa batabyishimiye kandi ko hari igihe bishoboka ko bashobora kuzakoresha izindi mbaraga zitari iz’amahoro. Ati’’Ntabwo ari ibintu twakwifuza’’.

Hon.Habineza Frank wiyamamaje mu matora ya Perezida aheruka agatsindwa,yavuze ko imyaka 10 iri imbere,Perezida Kagame ayemerewe nta kibazo kuko biri mu itegekonshinga ariko nyuma y’aho bishobora kutazishimirwa na bamwe.

Akomeza avuga ko agifite inyota yo kuba Perezida nkuko yabikoze ubushize.Ati “Uwo mugambi wo kwiymamariza kuba Perezida wa Repubulika ndacyawufite.Ndacyafite niyo nyota muri 2024.Tugiye gukomeza umukanda kugira ngo tuziyamamazanye nawe tumutsinde.”

Mu Kiganiro Umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 aheruka kugirana na Perezida Kagame,yamubajije niba yiteguye gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda,amusubiza agira ati :” Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho… Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka.”

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda 2 z’imyaka 5, bivuze ko zishobora kurangira mu mwaka 2034.nyamara mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru cyigega cyo mubufaransa perezida Kagame yavuze ko yakwiyamamaza no muyindi myaka 20 iri imbere.

Turifuza kubona Perezida avuyeho ntawumwishe cg umufunze||Nanjye ndacyashaka kuba Perezida||Dr Frank


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA