Abatuye mu kagari ka Karangara mu murenge wa Rugarama ho mu karere ka Burera barinubira ko iyo bahinze imyaka yabo yonwa n’imbogo ziva muri Parike y’igihugu y’ibirunga.
Mu midugudu ya Gasiza na Muhabura mu kagari ka Karangara mu murenge wa Rugarama ho mu karere ka Burera, n’agace ahanini abahatuye batunzwe n’ubuhinzi, nubwo bimeze bityo ariko, aba baturage bavuga ko ubwo buhinzi bwabo busa naho ntacyo bukibamariye ngo kuko imbogo ziva muri Parike y’igihugu y’ibirunga zikaza kona imyaka bahinze.
Ngo kuba izi nyamaswa ziva muri Parike y’igihugu y’ibirunga zikonera aba baturage ngo ndetse n’ikigega cyashizweho cyo kwishura ibyangijwe nazo ntikigurane ibyangijwe uko byakabaye, niho bahera basaba ko iyi parike yazitirwa cyangwa bikubahirizwa.
Umunyabanga nshingwabikororwa w’umurenge wa Rugarama Bwana Ndayisaba Egide avuga ko iki kibazo cy’aba baturage bakimenye , nabo ngo bakaba bakomeje gukora ubuvugizi kugirango ubu hinzi aba baturage baba bashoyemo amafaranga bubabyarire inyungu.
Hari ikizere cyuko bizahinduka dukomeje gukora ubuvugizi nubundi byagiyeho kubera ko inzego zidukuriye zari zafashe uwo mwanzuro kugirango bishyurwe, mbere ubundi byarangizwaga ntibyishyurwe ubu igisigaye nuko hakongerwa noneho ingano cyangwa se amafaranga aha agaciro kibiba byangirijwe tuzakora ibishoboka byose kugirango tube twasaba ko ibiciro by’indishyi zazamuka zikajyana n’igiciro kiri ku isoko.
Ikibazo k’inyamaswa zo muri Parike zonera abaturage sicyaha mu karere ka Burera gusa, kuko n’abatuye ku mukandara w’aparike y’igihugu y’ibirunga mu karere ka Musanze bakunze kumvikana bavuga ko babagamiwe nacyo, ibyo bamwe mu babirebera kuruhande basanga byabonerwa igisubizo kirambye aruko hafashwe ingamaba zo kubaka urukuta rukomeye rwa Parike dore ko hari naho imbogo zatangiye gusohoka muri Parike zikica abantu abandi zikabakomeretsa.
Ivomo:Isango Star