Mu Mudugudu wa Gitera,Akagari ka Kibirizi,Umurenge wa Mayange ,Akarere ka Bugesera,byumweru Bitatu birashize Mujawimana Eugenie asakambuye amabanti y’inzu ye asigaza agace gato k’icyumba araramo we n’abana be batatu aho barara babyigana na bimwe mu bikoresho ngo yabikoze kubera ibibazo by’uruhuri ku isonga hakaza inzara ndetse n’umwenda yari abereyemo amatsinda yo kwizigamira yishyuzwaga amanywa n’ijoro.
Uyu mubyeyi avuga ko yanze guhemuka agahitamo kugurisha amabata ko amwe yahahishije andi arayishyura.Ngo mbere yari yishoboye ndetse ashyirwa mu Cyiciro cya Gatatu cy’ubudehe ngo umugabo babyaranye abo bana yaramutaye ubuzima buhita buhinduka dore ko atunzwe n’ikiyede yaba atabonye icyo kiraka ntibarye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Mayange , Sebarundi Ephraim avuga ko nk’ubuyobozi bwanzuye ko uwaguze aya mabati yayasubiza agasubizwa amafaranga ye ndetse ngo bukegera aya matsinda abereyemo imyenda bukayasaba kumworohereza ku buryo bwo kwishyura.
Uyu muyobozi avuga ko yanenze ibyakozwe n’uyu muturage ko yashakiye ibisubizo ahantu hatariho bityo ko bagiye kumushakira icyo akora.
Mujawimana avuga ko uretse aya mabati yagurishije ngo inzugi nizo yari yahereyeho.
Ngo Gitifu nyuma y’iminsi mu nteko y’abaturage ku wa Kabiri yaje kwandagaza uyu mubyeyi amubwira ko umuntu w’umusazi nkawe yagakwiye kuba adatuye mu Murenge ayobora nk’uko bitangazwa na TV1 dukesha iyi nkuru.
Ngo muri aka gace abaturage bavuga ko bafite ikibazo cy’inzara dore ko hari abahinze imyaka ikarumba ariko ubuyobozi bukaba budashaka ko bigaragara.