AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Barishinganisha i Kigali : Umuyobozi bivugwa ko yabaye Umupolisi Mukuru arashinjwa gufata ku ngufu umukobwa amufatiyeho icyuma, Inda ni imvutsi

Barishinganisha i Kigali : Umuyobozi bivugwa ko yabaye Umupolisi Mukuru arashinjwa  gufata  ku ngufu umukobwa amufatiyeho icyuma, Inda  ni imvutsi
10-08-2022 saa 11:14' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4213 | Ibitekerezo

Nsabimana Denis uyobora Umudugudu wa Murambi, Akagari ka Nyanza,Umurenge wa Gatenga,Akarere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigal, arashinjwa n’umwe mu miryango utuye mu mudugudu ayobora kuba yarafashe ku ngufu umwana w’Umukobwa amwizeza inkunga akaza no kumutera inda. Uyu muryango uvuga ko yabashyizeho iterabwoba dore ko ngo yigeze kuba umupolisi ndetse akaba n’umugenzacyaha ari nayo mpamvu uvuga ko watinze gutanga ikirego.

Uyu mukobwa avuga ko byose byatangiye ubwo uyu Nsabimana yakudaga kuza iwabo akabizeza kubafasha cyane ko ari umuryango utishoboye aho yanaje kwifashisha abaturage bagakusanga ibiribwa bakabizanira uyu muryango .

Ngo yaje kubaza uyu muryango icyo yawufasha , uyu mukobwa amubwira ko yamufasha mu mushinga yari afite wo gukora inkweto amwizeza ko azamufasha kwishyura amafaranga yo kubyiga.

Ngo nyuma yaje kumutumaho amubwira ko amushaka undi amusanga iwe ariko asanga umugore we n’abana badahari ari naho yashatse kumufata ku ngufu babanza kugundagurana ariko biba iby’ubusa kuko ngo yaje kuzana icyuma undi akagira ubwoba agahebera u Rwanda.

Uyu mukobwa avuga ko nyuma y’uko ibi bibaye ,Nsabimana Denis yamuhaye gasopo ko naramuka abivuze byamushyira mu byango n’umuryango we ndetse anamwemeza ko nk’umuntu uzi amategeko kandi wakoreye inzego za Leta niyo bamurega batamutsinda.Ngo yageze mu rugo abanza kubihisha ababyeyi be kubera ubwoba.

Uyu mukobwa uvuga ko imibereyo itameze neza yabwiye UKWEZI ko ubu inda igeze mu mezi umunani ariko ko ubufasha yizejwe n’uyu muyobozi birangira ntacyo abonye bityo ko asaba kurenganurwa umwana akabona uburenganzira ndetse ngo akaba yishinganisha n’umuryango we ku bw’umutekano atizeye ati’’ Ni ugucungirwa umutekano wanjye n’uwumuryango wanjye’’

Se w’uyu mukobwa ,Harerimana Eliabu yabwiye UKWEZI ko mu 2018 yaje gufatwa n’uburwayi bwa Paralize, ngo mu 2021 nibwo uyu Mudugudu Nsabimana Denis yaje kubasura ababwira ko yaraje kureba uko bameze kuko yumvise ibyabayeho.

Ngo uyu Nsabimana Denis usanzwe ari Umukristu muri Kiliziya Gatolika yaje kwitabaza abo mu Muryango Remezo bakusanga ibiribwa bazanira uyu muryango.

Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyadukaga Nsabimana yarushijeho kujya yiyegereza cyane uyu muryango ndetse anabemerera kujya baza kuvoma amazi mu rugo iwe.Nyuma yaje kuza kubabwira ko bashaka icyo abafasha cyane ko hari ahantu yari agiye gukura amafaranga ari naho havuye igitekerezo cy’uko yafasha uyu mukobwa kujya kwiga gukora inkweto I Gahanga kuko byamusabaga Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80.

Ngo uyu mukobwa yaje kumurikira uyu muyobozi uyu mushinga ndetse amubwira gukora undi mushinga awujyana muri BDF.

Ngo nyuma yaje kuza amahugurwa yo gukora amasabune ndetse uyu muyobozi yaje guhamagara uyu mukobwa arayitabira.

Akiva muri aya mahugurwa , Nsabimana Denis yaje guhamagara uyu mukobwa amubwira ko yaza iwe bakavugana noneho agatera inkunga wa mushinga we ngo kuva icyo gihe umukobwa ntiyongeye kugira ibindi avuga ku mushinga.

Eliabu uvuga ko yaje kugwa gitumo umukobwa we witwa Clementine arimo kuruka , amubajije undi amubwira ko ari igifu cye cyazamutse , undi yihutira kumugurira imiti ariko biranga.Ngo yaje kujya kwa muganga ibisubizo arabihisha ariko ngo aza kumwoherereza ubutumwa bugufi amubwira ko yamubabarira kuko inshuti ye (Nsabimana Denis) yamufashe ku ngufu akamutera inda.

Eliabu avuga ko kimara kumva iyo nkuru yahise yibaza icyo uyu muyobozi aricyo ariko aza kwibuka ko uretse kuba ari umuyobozi w’Umudugudu no yanabaye Umupolisi mukuru ndetse aba n’Umugenzacyaha dore ko ngo akimara gufata uyu mukobwa ku ngufu yamubwiye ko icyo yashakaga akigezeho ari nabyo byabaye impamvu yo gutinda gutanga ikirego kubera impamvu z’umutekano cyane cyane ko ari umuntu uvuga rikijyana.

Uyu mugabo yabwiye UKWEZI ko kutahita atanga ikirego byari mu rwego rwo kurinda umutekano we n’uw’umuryango we yanga ko bahigwa cyangwa bakagirirwa nabi mu bundi buryo.

Ngo yaje gufata umwanzuro wo guhamagara uyu muyobozi bakaganira nk’abagabo ariko incuro nyinshi yamuhamagaye undi ntiyitaba Telefone ye.

Yaje kwiyemeza kujya kumushaka ngo baganire ariko ngo bahuye yamusabye ko baganira ku kibazo yateje iwe undi aramwemerera ariko ko atongeye kumubona kugeza ubu.Gusa ngo uyu muyobozi agenda avuga ko yaryamanye n’umukobwa ukuze nawe yakwivugira.

Yemeza ko yaje kwitabaza RIB ariko bakamubwira ko agomba gutegereza umwana akabanza kuvuka.

Umunyamakuru wa UKWEZI yageze mu rugo rwa Nsabimana Denis uvugwaho gufata ku ngufu , ahasanga umugore wahise umubwira ko umugabo we arimo gufata amafunguro agomba gutegereza.Umunyamakuru abwiye umugore we ikimugenza , Nsabimana yahise amumutumaho kumubwira ko ntamwanya afite kandi ngo ntabwo ibibazo bikemuriwa mu Itangazamakuru.

Kigali:Umuyobozi arashinjwa gufata ku ngufu no gutera inda umukobwa yizezaga inkunga||Yari umupolisi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA