Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ni umwe mu bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan, witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022.
Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yaguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yagiye kwivuriza kanseri amaranye iminsi, ari nayo yamuhitanye.
Bamporiki abinyujije kuri Twitter yagize ati "Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga".
Utabarutse atutira aba yujuje.
Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n'umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga. pic.twitter.com/uU0l6NSQoR— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) August 17, 2022
Bamporiki ni umwe mu bafana bakomeye ba Yvan Buravan. Mu 2020 ubwo uyu muhanzi afatanyije na Jules Sentore basohoraga indirimbo bise ‘Ni Rwogere’, yavuze ko bakwiye inka y’ubumanzi - inka yahabwaga uwarushije abandi ku rugamba.
Yagize ati "Mukwiye inka y’Ubumanzi Benimana. Iyi nganzo nimuyirambure mugorore umuhogo bigere ejo. Mudukize umwuma umaze iminsi aha tugororoke, muraba mutoje, munahabuye abendaga guhaba".
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yagize ati "Ruhukira mu mahoro iteka Buravan. Mfura y’i Rwanda".
Rest in Eternal Peace BURAVAN. Mfura y’i Rwanda https://t.co/30fMvro4GB pic.twitter.com/nFomYhAk0e
— Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) August 17, 2022