AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

BIRAVUGWA : Eliezer w’i Nyamasheke wishe ababyeyi be na we YARASHWE

BIRAVUGWA :  Eliezer  w’i Nyamasheke  wishe ababyeyi be na we YARASHWE
10-08-2022 saa 06:39' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1678 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabiri hakomeje kuvugwa amakuru yemeza ko umusore witwa Eliezer, uheruka gutabwa muri yombi nyuma kwica ababyeyi be bombi yarasiwe aho yari afungiye.

Umwe mu bavuganye n’abaturage bazi neza iby’iraswa rya Eliezer yabwiye UMUSEKE ko mu babimubwiye harimo umuyobozi wo mu gace ubwicanyi bwabereye.

Eliezer, yafashwe ku Cyumweru nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yabyemeje , akaba akekwaho kwica Nyina witwaga Mukaburanga Rachel w’imyaka 62 y’amavuko, ndetse na Se witwaga Ndindayino Samuel w’imyaka 74.

Mushiki we witwa Nyarahaguma Dative yabwiye Bwiza.com ko musaza we yicishije ababyeyi be inkota, yagiye abashinga mu ijosi.

Ubwicanyi bwabaye ku wa Gatandatu, mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Nyuma y’inkuru ivuga iraswa ry’uriya mugabo, wari ufite abana babiri, UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko wagerageje kuvugana n’abayobozi bo mu gace ubwicanyi bwabereyemo.

Umwe yatangaje ko “na we yabyumvise ariko akaba ntacyo yabivugaho kuko uwo muntu yari mu maboko ya RIB na Police”.

Iki kinyamakuru kivuga ko Inshuro nyinshi cyahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke ntiyitabye telefoni.

Cyavuganye n’Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Igihugu, acyohereza ku bayobora Polisi mu Ntara y’iburengerazuba.

Iki kinyamakuru kibajije niba uriya mugabo yarashwe, uwo bavuganye ntiyabihakanye, ahubwo na we yasabye kuvugisha Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’Intara “ngo abe ari we usubiza kuko biri mu nshingano ze.”

Inshuro nyinshi cyahamagaye telefoni ye ntabwo yigeze ayifata.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA