AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Aravugwaho kwishyurizwa mu Kabari ku Gahato nyuma akihimura ku nka za nyirako agatemagura imwe igapfa

Aravugwaho  kwishyurizwa mu Kabari  ku Gahato  nyuma  akihimura ku nka za nyirako  agatemagura imwe igapfa
4-10-2022 saa 09:02' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1096 | Ibitekerezo

Mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara haravugwa inkuru y’umugabo w’umugizi wa nabi wasanze inka z’umuturanyi we mu kiraro akaziteragura ibyuma, imwe igahita ipfa.

Tuyisenge Egide watemewe inka usanzwe anafite akabari mu isantere ya Mamba yabwiye TV1, ko acyeka ko byakozwe n’umugabo baraye bashyamiranye nyuma y’uko anyweye amacupa atanu y’inzoga akanga kuyishyura maze agafata umwanzuro wo kumwishyuza ku ngufu.

Yagize ati “Yanyweye inzoga kuko abakozi batari bamuzi ngo bamwishyuze mbere, amaze kugeza mu macupa atanu ubwo ndagenda ndamwiyishyuriza amwe nyakura mu ikofi andi nyakura mu mufuka w’imbere amafaranga yanjye maze kuyabona ndamureka aragenda.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwishyuza uwo mugabo ku ngufu yamuretse aragenda ariko agenda ahiga ko azamugirira nabi.

Ati “Yabwiye abaturage ko mu minsi ibiri agiye kumpombya amafaranga atari munsi ya miliyoni 2 Frw kandi mu minsi ibiri ndaba maze kubibona mu gitondo nibwo twasanze inka zatewe ibyuma.”

Abaturage bo muri aka gace nabo bavuga ko impamvu bakeka ko uyu mugabo ariwe wateraguye ibyuma izo nka ari uko hari n’ikindi gihe yashatse gutera icyuma uyu nyiri inka zatemwe akamuhusha ahubwo umukozi we aba ariwe agitera.

Umugore umwe yagize ati “Iyo umuntu agiranye ikibazo n’undi yiruka ajya kwica amatungo ye ? ni ukuvuga ko n’iyo bahurira mu nzira cyangwa akamusanga ku kiraro yamwishe kubera ko ugihigira amatungo aba ashaka nyirayo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Mamba, Manirarora Eugène, nawe yemeje ko uyu mugabo arimo gukorwaho iperereza.

Ati “Twagezeyo koko dusanga inka zateraguwe ibyuma harimo iyapfuye harimo n’indi irembye ariko abaveterineri bayitaho.”

Yongeyeho ko nyuma y’uko muri ako gace habayeho icyo kibazo bahise babaza Tuyisenge Egide abantu bafitanye ikibazo ababwira uwo mugabo bahita bamuta muri yombi.

Nyuma yo gufatwa, uyu mugabo yahakanye ibyo aregwa ku buryo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye gukora iperereza kugira ngo rumenye abagize uruhare mu gutema izo nka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA