AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Andi makuru ku rubanza rwa Prince Kid, yasabiwe gufungwa Imyaka 16

Andi makuru ku rubanza rwa Prince Kid, yasabiwe gufungwa Imyaka 16
6-10-2022 saa 05:54' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1315 | Ibitekerezo

Ishimwe Diedonne wamenyekanye nka Prince Kid kuri uyu wa Gatatu yatangiye kuburana urubanza rwe mu mizi, gusa urukiko rwanzuye ko aburana mu muhezo. Amakuru ahari ni uko yasabiwe gufungwa imyaka 16.

Prince Kid Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha kimwe, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Mu rubanza rwamaze amasaha arenga arindwi (7), ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid, aburana n’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 16 biturutse ku mpurirane y’ibyaha bushinja Prince Kid.

Ubwo Prince Kid yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku gihano asabiwe, yasabye urukiko ko yazagirwa umwere kuko nta mpamvu n’imwe yafungwa imyaka 16 Ubushinjacyaha bwashingiraho bugaragaza.

Me Emeyline Nyembo umwe mu banyamategeko bunganira Prince Kid yasabye ko umukiriya we yazagirwa umwere urukiko nirwiherera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera impurirane y’ibyaha busabira Prince Kid gufungwa imyaka 16.

Umucamanza yumvuse impande zose apfundikira iburanisha, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 28/10/2022 saa saba z’igicamunsi nk’uko bitangazwa na Umuseke.

Prince Kid kuva yatabwa muri yombi muri Gicurasi 2022 aburana ahakana icyaha ashinjwa agasaba ubutabera kukimuhanaguraho.

Urubanza rwa Prince Kid rwavuzwe cyane mu itangazamakuru mu Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA