AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Andi makuru ku bitero bya ADF i Kigali, Uwazanye ibikora ibisasu yaburiwe irengero

Andi makuru ku bitero bya ADF  i Kigali, Uwazanye ibikora ibisasu  yaburiwe irengero
27-06-2022 saa 06:58' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3835 | Ibitekerezo

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko umutwe wa ADF ukomeje kuba ikibazo cy’umutekano ku Karere, usaba ibihugu gufatanya gufunga amayira urimo gukoresha winjiza abarwanyi bashya cyangwa gushakisha inkunga.

Iyi raporo yamurikiwe Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku wa 10 Kamena 2022,igaragaramo ibikorwa byubakiye ku maperereza yakozwe kugeza aku wa 15 Mata.

Raporo igaragaza ko uyu mutwe wa ADF (Allied Democratic Forces) wakomeje kuzamura ubushobozi bwo gukora ibisasu bishobora guturitswa mu mijyi itandukaye ndetse bwamaze no kugeragezwa.

Ibi bitero byahereye muri muri RDC ku wa 26 na 27 Kamena 2021 Mujyi wa Beni, igihugu uyu mutwe unafitemo ibirindiro bikomeye. Ibindi bisasu bitatu byaturikiye mu mujyi mu Ukuboza 2021 na Mutarama na Gashyantare 2022.

Mu gitero cyo ku wa 26 Kamena cyatezwe kuri sitasiyo, ku modoka yari ipakiye ibikomoka kuri peteroli yashoboraga guteza umuriro wahitana abantu benshi.

Igitero gikomeye cyabaye ku wa 25 Ukuboza 2021 i Beni, ubwo igisasu cyahitanaga abantu icyenda barimo uwagiteze, abandi 18 bagakomereka.

Ibimenyetso byaje kwerekana ko uburyo ibyo bisasu byakozwemo butamenyerewe muri RDC kuko ADF yifashisha telefoni igendanwa mu kubituritsa, ibintu ngo byagaragaye mu bihugu bya Somalia, Afghanistan na Iraq.

Ibyo ngo byerekana ko habayeho guhanahana ubumenyi.

Umugambi wo gutera ibisasu i Kigali

Ku wa 1 Ukwakira 2021 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu 13 mu mezi ya Kanama na Nzeri 2021, bakekwaho gukorana na ADF, mu mugambi wo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu Umujyi wa Kigali.

Icyo gihe hanafashwe ibintu bitandukanye byagombaga kwifashishwa mu gukora ibisasu birimo imisumari, insinga, intambi, sim card n’ibindi.

Bimwe mu byo abafatiwe mu Mujyi wa Kigali bashinjwa ko bari bitwaje
Ibyo bisasu ngo byagombaga guterwa kuri City Tower no kuri sitasiyo i Nyabugogo, "nubwo ngo imigambi y’ibanze yaje guhindurwa yari iyo kwibasira abayobozi b’Ingabo na Polisi by’u Rwanda."

Raporo ikomeza iti "Rishingiye ku mvugo z’abakekwa no ku makuru yatanzwe n’inzego z’iperereza, Itsinda ry’impuguke ryemeje imikoranire muri uwo mushinga wo gutera ibisasu na ADF, by’umwihariko uruhare rukomeye rwa Meddie Nkalubo."

Uyu Nkalubo ni umwe mu bantu bakomeye muri ADF haba mu icengezamatwara ndetse no mu buyobozi bw’uyu mutwe, muri Ituri.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwaje kumenyesha iri tsinda ko batatu mu bantu bari bafashwe barekuwe, kubera ibura ry’ibimenyetso bihagije ku ruhare rwabo mu mugambi wo gutera ibisasu.

Ismael Niyonshuti, umunyarwanda winjijwe muri uyu mugambi na Nkalubo binyuze kuri mugenzi we Abdulaziz wasanze Nkalubo muri RDC muri Werurwe 2021, afatwa nk’uwari ku ruhembe rw’ibi bikorwa.

Nkalubo kandi ngo yaje kohereza mu Rwanda uwitwa Omar Farouk alias Adamu Nyange, wagombaga gutegura ibyo bitero afatanyije na Niyonshuti.

Raporo ivuga ko "Ku mabwiriza ya Farouk na Nkalubo, wari wasobanuye ko umugambi wabo ari uguhora ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda kuri ASWJ muri Cabo Delgado in Mozambique, Niyonshuti yinjijemo inshuti ze nyinshi."

Ibikoresho bagombaga kwifashisha bakora ibisasu ngo byaturutse muri RDC, ndetse ngo uwabibazaniye aracyashakishwa.

Raporo ivuga ko "mbere y’ukwezi kumwe ngo bariya bantu 13 bafatirwe mu Rwanda, inzego za dipolomasi n’iperereza zari zamenyesheje iri tsinda ko hari ibyago by’igitero cya ADF, gishamikiye ku bikorwa n’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique."

Amakuru ahuriza ku icengezamatwara ryo kurwanya u Rwanda ryari ryatangijwe n’abashyigikiye Da’esh ku mbuga nkoranyambaga, kubera ko Ingabo z’u Rwanda zari zatangiye kurwanya ishami ryabo muri Mozambique, rya ISCAP.

Uyu mutwe ukomeje ubwicanyi

Raporo ivuga ko ADF ifite imikoranire yeruye na Islamic State cyangwa Daesh mu bijyanye n’ingengabitekerezo n’imikorere, nubwo impuguke zitabashije kwemeza niba hari uguhererekanya amafaranga, ibikoresho cyangwa abantu kurimo gukorwa.

Igaragaza ko ADF yatangaje amashusho menshi yica abantu ibaciye imitwe, ibintu byari bimenyerewe kuri Daesh cyangwa Islamic State of Iraq and the Levant.

Amashusho ya mbere muri Kamena yasakaye ku wa 5 Kamena 2021, agaragaza Salim Mohamed Rashid ukomoka muri Kenya - wafashwe n’ubuyobozi bwa Congo muri Mutarama 2022 - yambaye imyenda ya gisirikare, arimo guca umutwe umusirikare wa FARDC ari hamwe n’abandi barwanyi.

Mu mpera z’ayo mashusho hagaragaramo umwana arimo gutema umurambo w’uwo musirikare wa FARDC.

Rashid amaze gufatwa yaje gusobanura ko kwica baciye imitwe babikanguriwe n‘andi mashusho yakwirakwijwe na Daesh.

Andi mashusho atatu agaragaza abarwanyi ba ADF nabwo bica abantu babaciye imitwe ari benshi, harimo n’imwe igaragaza umugore.

MONUSCO ivuga ko guhera mu 2021, ADF yishe abantu 1300.

Isoko y’inkunga n’abarwanyi

Raporo ivuga ko "Itsinda ry’impuguke ryabonye amakuru ku bantu benshi cyangwa amatsinda y’abantu bagira uruhare mu gushaka abarwanyi bashya no gutera inkunga uyu mutwe bari muri Afurika y’Epfo, u Burundi, Kenya, Somalia na Repubulika ya Tanzania, aho bamwe bafitanye imikoranire."

Muri ubwo buryo, hubatswe imikoranire mu karere ifasha mu gushaka abarwanyi mu karere, by’umwihariko muri Kenya, Tanzania n’u Burundi.

Raporo ikomeza iti “Ababikora bafasha mu gushaka abarwanyi no kubatwara, babizeza ibitangaza birimo imirimo muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu birombe bya zahabu.”

Muri ibyo bikorwa kandi ngo harimo uruhare rw’abigisha cyangwa abanyedini bakomeye muri Islam, bikabera mu misigiti no mu mashuri, cyane cyane i Mombasa muri Kenya n’i Bujumbura mu Burundi.

Raporo ivuga ko "itsinda ry’impuguke ryabonye ko ADF yakiriye amafaranga yatanzwe n’abantu bari hanze ya Repubulka Iharanira Demokarasi ya Congo, binyuze ku bantu bari imbere mu gihugu no muri Uganda."

"Guhera mu 2018 nibura, abantu bo muri Afurika y’Epfo n’u Bwongereza na Ireland ya Ruguru bohererezaga amafaranga abantu bo muri ADF binyuze mu buryo bwo kohereza amafaranga kuri telefoni zigendanwa cyangwa uburyo mpuzamahanga."

Bigaragara ko uwitwa Waleed Ahmed Zein uri ku rutonde mpuzamahanga rw’abakora iterabwoba rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera mu 2018 yoherereje amafaranga umuntu uri muri Uganda, ukorana na Nkalubo.

Abantu bakorana na Nkalubo kandi ngo bakiriye amafaranga arenga 50.000$ yavuye muri Afurika y’Epfo, hagati ya 2019 na 2020.

Mu boherezaga amafaranga harimo n’uwitwa Abdirizak Mohamed Abdi Jimale, uheruka guhamwa n’ibyaha byo gutera inkunga umutwe wa Daesh muri Somalie.

Mu igenzura ryakozwe ku mafaranga yoherejwe kuri Airtel Money kuri SIM Card y’umurwanyi wa ADF yatowe mu mirwano n’ingabo za Congo muri Ukwakira 2020, yerekanye ko hagati muri uko kwezi honyine yakiriye arenga 60 000$.

Uruhare rw’imbuga nkoranyambaga

Raporo igaragaza ko mu gushaka aba barwanyi bashya cyangwa gukora ubukangurambaga, imbuga nkoranyambaga nka Facebook, WhatsApp na Telegram na zo zifashishwa cyane na ADF.

Binyuze mu icengezamatwara, bashishikariza abantu kwinjira mu ntambara ntagatifu, jihad, “by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa Mozambique.”

Ayo matsinda y’ibiganiro yo ku mbuga nkoranyambaga ngo aba arimo abantu bakorana na Daesh.

Raporo ikomeza iti "Nk’urugero, Salim Mohamed Rashid na Hytham S.A. Alfar, Umunya-Jordanie wafatiwe i Butembo muri Nzeri 2021, bemeje ko bavuganye na Nkalubo na Abwakasi mbere yo kujya mu nkambi za ADF."

"Salim we yavuze ko yafashe icyemezo cyo kujya muri ADF nyuma yo gushishikarizwa igihe kirekire gusanga Daesh muri Mozambique, Somalie na Repubulika ya Syrie."

Rashid wageze mu ADF mu Ukuboza 2020, yaje kuvuga ko yageze muri Congo ari kumwe n’abandi bantu babiri cyangwa batatu bo muri Kenya, bashakaga “kujya muri Islam nyakuri.”

Banyuze muri Uganda, bagera Bunia, muri Ituri, bakagenda bahagarara ahantu hatandukanye bacumbikirwaga, mbere yo kugera mu nkambi ya ADF i Minove.

Raporo ivuga ko imikoranire ya ADF na Daesh yazamuye ubugizi bwa nabi uyu mutwe wakomeje gukora ndetse n’ubuhezanguni.

Ibi ngo byanatumye abahezanguni bafata kujya muri ADF nk’andi mahitamo kuri Islamic State muri Libya, Mozambique, Somalia cyangwa Syria.

Icyakora, ngo aba bantu barimo Salim na Hytham bagendaga batungurwa no gusanga ibintu bikomeye muri uyu mutwe, ndetse bagasanga ibitekerezo bitandukanye n’ibyo babwirwaga mbere, baza gutoroka ADF.

Hakenewe ubufatanye bw’akarere

Guverinoma ya RDC iheruka gutangira ubufatanye na Uganda bwo kurwanya umutwe wa ADF, mu gikorwa cyiswe Operation Shujaa.

Raporo ivuga ko ibi bikorwa bimaze kwimura ADF mu duce yakoreragamo, by’umwihariko mu Majyepfo ya Ituri.

Ibyo ngo byatumye ADF yongera kwimura ibirindiro byayo biza gutatana, bituma ibitero bigorana.

Ubwo handikwaga iyi raporo, amakuru menshi ahamya ko bitari byoroshye kumenya aho abayobozi bayo baherereye, ariko ngo hashobora gushakishirizwa mu nkambi nshya za ADF muri teritwari ya Mambasa.

Uyu mutwe ariko wubatse imikorere yihariye, aho raporo ivuga ko Werurwe 2022, wavuguruye imikoranire na Islamic State nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wayo, Abu Ibrahim Al-Qurashi.

Ibiganiro hagati y’imitwe yombi byafashe indi ntera, biza kugaragarira ku buryo Islamic State yigambaga ibitero bya ADF muri RDC, "nubwo Opération Shuja yaje guhagarika iyo mikoranire by’igihe gito."

Umutwe wa Daesh ngo wafashije ADF mu bijyanye n’umuyoboro w’ibitekerezo, kimwe na Ahl al-Sunna wal-Jama’a (ASWJ) muri Mozambique, binyuze ku biro ifite muri Somalia.

Icyakora, ntabwo raporo ivuga niba yarabashije kwemeza mu buryo budashidikanywaho niba hari inkunga zifatika Daesh iha ADF, zaba iz’amafaranga, ibikoresho cyangwa abarwanyi, cyangwa ngo yemeze ko Daesh ari yo iha amabwiriza ikanagenzura ADF.

Mu gihe ibitero byo mu Rwanda byaburijwemo, muri Uganda ho byabashije gukorwa hagati ya Kanama na Nzeri 2021, aho ibitero bitandatu by’ibisasu byaturikiye ahantu hatandukanye muri Uganda, naho ibindi bibiri bikaburizwamo.

Byinshi muri ibyo bitero byagiye byigambwa na Daesh.

Guverinoma ya Uganda na yo yaje kwemeza ko Nkalubo yatanze amabwiriza yo gukora biriya bisasu hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga nka Telegram, ndetse akurikirana imigambi yose no kwishyura amafaranga ababikoze ndetse n’ibyo bakoresheje.

Raporo y’impuguke isaba ibihugu by’akarere kurushaho gufatanya mu bijyanye n’iperereza, kugira ngo bibashe gukurikirana no gusenya udutsiko twambukiranya ibi bihugu tw’aba bagizi ba nabi bakorana na ADF, by’umwihariko mu gushaka abarwanyi bashya, inkunga no gutega ibi bisasu.

Ikomeza isaba "gushimangira umutekano ku mipaka no gutanga ubushobozi bwose bukenewe mu gukumira ingendo z’abantu binjizwa muri ADF."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA