AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amayobera ku rupfu rwa Mukarubayiza w’i Gicumbi

Amayobera ku rupfu rwa Mukarubayiza  w’i Gicumbi
13-10-2022 saa 07:08' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1600 | Ibitekerezo

Mu rukerera rwo kuri uyu rw’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, umugabo wari wararanye n’umugore we yamukozeho asanga yapfuye.

Ahagana saa kenda z’ijoro (03h00′ a.m), nibwo urupfu rutunguranye “kandi rudasobanutse” rwa Mukarubayiza Petronile w’imyaka 26 y’amavuko rwamenyekanye.

Mukarubayiza Petronile, yari atuye mu mudugudu wa Birambo, akagari Cyeya, umurenge wa Rukomo, ari naho biriya byago byabereye.

Amakuru avuga ko ku wa Kabiri yiriwe ari mu zima, nta n’ikibazo yari asanganywe, umugabo we Kanani Aloys w’imyaka 25 ngo yabyutse agiye hanze, amuvugishije yumva ntavuga, amukozeho yumva yapfuye.

Nibwo ngo yahamagaye abaturanyi, bahageze basanga koko Mukarubayiza yapfuye. Ubuyobozi buvuga ko uyu muryango nta makimbirane bari bafitanye.

Habingabire Justin uyobora Akagari ka Cyeya, yadutangarije ko amakuru bayamenye ko uriya muturage yapfuye, kandi ko nta kindi bagikeka kugeza ubu uretse kujyana umurambo we kwa muganga hakamenyekana icyo yazize.

Ati “Nta kintu na kimwe dukeka kuko mu ngo zifitanye amakimbirane ntabwo babagamo.”

Ubwo twavuganaga, yatubwiye ko bari bategereje inzego z’Ubugenzacyaha ngo zikore iperereza. Mukarubayiza asize umwana yari afite n’umugabo we Kanani.

Ivomo:Umuseke


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA