AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amayobera ku rupfu rw’Umunyarwandakazi wasazwe mu Modoka yapfuye muri USA

Amayobera ku rupfu rw’Umunyarwandakazi  wasazwe mu Modoka  yapfuye  muri USA
4-10-2022 saa 08:42' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3414 | Ibitekerezo

Muri Diaspora y’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko muri Leta ya Arizona, agahinda ni kose kubera urupfu rutunguranye rw’umunyamideri Neema Jeannine Ngerero witabye Imana afite imyaka 25.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z’umuryango wa nyakwigendera avuga ko mu gitondo cyo ku wa 3 Ukwakira 2022, Ngerero yabyutse ajyana murumuna we ku ishuri, nawe ahita akomereza ku kazi.

Bivugwa ko ubwo yari akigera ku kazi yaje gusohoka yinjira aho baparika imodoka kuva ubwo abo bakorana ntibongera kumuca iryera.

Nyuma y’amasaha make nibwo Ngerero yaje gusangwa mu modoka ye yitabye Imana, inkuru y’urupfu rwe iza kuba ikimenyabose mu ma saa Sita z’amanywa zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uwahaye amakuru bagenzi bacu bo ku Igihe, yavuze ko kugeza ubu iperereza rigikomeje hashakishwa niba nta cyaba cyihishe inyuma y’uru rupfu.

Kugeza ubu Polisi yo muri Leta ya Arizona yamaze gufata amashusho yose ya camera z’aho uyu mukobwa yasanzwe yitabye Imana ngo harebwe niba ntawe ubyihishe inyuma.

Urupfu rw’uyu mukobwa wari umwe mu Banyarwanda bamurika imideri batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwababaje benshi mu bamuzi biganjemo ibyamamare bya hano hano mu Rwanda.

Mu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mukobwa wari umaze iminsi ahanganye no kuzamura izina rye mu mwuga wo kumurika imideri, harimo Kenny Sol, Okkama,Isimbi Alliance, umunyamakuru Mahoro Nasri n’abandi bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Neema Ngerero yari umunyamideri ubarizwa muri New York women Management, Milan women Management na Los Angeles Freedom Models.

Guhera mu 2021 yatangiye kugaragara mu birori bikomeye byo kumurika imideri, aho muri Nzeri 2021 yitabiriye ibirori byo kumurika imyenda ya Coach, anitabira New York Fashion Week ndetse yongera kuyitabira muri Gashyantare 2022.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA