AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amayobera ku rupfu rw’Umunyarwanda waguye muri Amerika

Amayobera ku rupfu rw’Umunyarwanda waguye muri Amerika
20-10-2022 saa 10:02' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4719 | Ibitekerezo

Ngenda Alexandre wavuye mu Rwanda agiye gusura abana be muri Amerika yaje gufatwa n’indwara idasanzwe ajyanwa kwamuganga apfa ataragerayo.

Uyu mugabo wari wajyanye n’umugore we mu gihugu cya Canada gusura abana be, mbere yo gutaha yabanje kunyura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Leta ya Arizona kuko umugore we yamusabye ko babanza kujya gusura na muramukazi we wapfushije umugabo umwaka ushize.

Amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko wahawe n’umwe mu bo mu muryango we, na we usanzwe uba muri Amerika, ni uko uyu mugabo yari ameze neza kuko yajyanye n’abandi agafata n’umwanya wo gushima Imana ariko akanyuzamo amagambo asa n’asezera.

Yagize ati “Ku cyumweru yagiye gusenga ameze neza, yewe anafata umwanya wo gushima Imana, ariko asoza avuga ngo nibamuhe intashyo azabatangira mu ijuru kandi nibatazimuha azavuga ko yabatahije.”

Uyu waduhaye amakuru yakomeje ati “Ku wa kabiri yabyutse ajya muri siporo ari kumwe na madamu, bavuyeyo aricara ahamagara umugore ati ‘nsengera, asa n’ubura umwuka bahamagara imbangukiragutabara, ariko bataramugeza kwa muganga aba ashizemo umwuka.”

Ngenda Alexandre n’umugore we biteguraga gufata indege ibagarura mu Rwanda kuko ariho bari basanzwe batuye. Bari gufita indege iza mu Rwanda saa sita z’amanywa ku wa Gatatu, ejo hashize.

Uyu mugabo yari asanzwe ari umukiristo usengeraga mu itorero rya Restoration Church Kimisagara, akaba yaraje gutura mu Rwanda mu 1994 avuye muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA