Umunyamakuru ,Innocent Rudasumbwa avuga ko ijambo Pereizda Tshisekedi yavugiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yibasira abavuga Ikinyarwanda rifitanye Isano n’iryavuzwe na Bagosora wateguje Imperuka y’Abatustsi kandi ko ryerekeza ku ihorezo rye kuko ryatumye benshi bicwa bityo ko natagezwa imbere y’urukiko mpuzamahanga ashobora kwicwa arashwe kuko afite abanzi benshi cyangwa se ntiyongere kuyobora Repeubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro na UKWEZI , Rudasumbwa ashimagira ko nyuma y’iri Jambo rya Perezida Tshisekedi abantu batangiye kwicwa aho ryaje gukurikirwa n’iry’umupolisi mukuru washishikarije abaturage gufata imihoro.
Agaruka ku byo Tshisekedi aherutse kuvuga kuri Perezida Kagame,Rudasumbwa yemeza ko yagakwiye kuba yaramuvuze nabi ubwo bari bameranye neza ndetse bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda bagafatirwa ku butaka bwa Congo bakoherezwa I Kigali kuko umuntu bakoranye ibyo icyo gihe atigeze ahinduka.
Uyu munyamakuru avuga ko icyaje guhindura ibitekerezo bya Tshisekedi ashobora kuba yaragiriwe inama akagira u Rwanda iturufu kugirango atsinde amatora ateganyijwe muri uyu mwaka gusa ngo ntabwo bizamuhira ahubwo bizaha amahirwe uwo bazaba bahanganye.
Ni ijambo rya Tshisekedi yavugiye mu Ntara ya Kivu y’Amajepfo aho yagize ati’’Mwebwe abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda iyo habonetse ikibazo mwihutira gufata imbunda yaba Colonel akava mu ngabo z’igihugu, ibyo bintu rero bimpa neza ijana ku ijana ko mutari abakongomani nk’uko bagenzi banyu babibakekamo, ndetse n’ibyo babakorera umuntu yabiha impamvu’’
Bagosora yateguje Imperuka mu Rwanda
Imwe mu mvugo yamamaye, ni imvugo yakoreshejwe na Bagosora ku itariki ya 9 Mutarama 1993, ubwo i Arusha muri Tanzaniya hari hamaze gusinywa igice cy’amasezerano y’Arusha arebana no kugabana ubutegetsi.
Bagosora wari muri iyo nama, ariko atemera ibyayivuyemo, yasohotse arakaye cyane, maze mu mvugo ikarishye agira ati “Ndatashye ngiye gutegura ‘Imperuka (Apocalypse).”
Kimwe mu byo ayo masezerano yemeje cyababaje Bagosora cyane, ni uko Ishyaka rya MRND ryari ryahawe imyanya itanu y’Abaminisitiri muri Minisiteri 21.
Izo zagombaga kuba zigize Guverinoma y’inzibacyuho n’imyanya 11 gusa ku Badepite 70 bari bateganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko na yo y’inzibacyuho.
Bagosora ntiyemeraga na gato iryo sangira ry’ubutegetsi ndetse agashinja Boniface Ngurinzira wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda icyo gihe kuba yaragurishije igihugu.
Iryo jambo “Imperuka y’Abatutsi” nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) bubigaragaza, rikoreshwa na Bagosora mu 1993 si bwo bwa mbere ryari rikoreshejwe.
Ryakoreshejwe bwa mbere na Perezida Kayibanda, mu ijambo yavugiye kuri Radio Rwanda ku itariki 11 Werurwe 1964 .
Nk’uko ubwo bushakashatsi bubigaragaza ngo Kayibanda arivuga yabitewe n’igitero cyari cyagabwe mu Bugesera ku wa 21 Ukuboza 1963,kigabwe na bamwe mu mpunzi z’Abanyarwanda bavuye i Burundi bari bazwi ku izina ry’Inyenzi.
Tshisekedi ikigiye kumubaho ni uko naticwa azafungwa cyangwa agahunga|| Ni nka Bagosora|| Rudasumbwa