AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amakuru mashya ku rubanza rwa Shikama washinje Leta y’u Rwanda gukorera Jenoside Abaturage ba BANNYAHE

Amakuru mashya ku rubanza rwa Shikama washinje Leta y’u Rwanda gukorera Jenoside Abaturage ba BANNYAHE
14-10-2022 saa 13:30' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3272 | Ibitekerezo

Umuturage w’imyaka 41 wo mu Mudugudu wa Kangondo mu Murenge wa Remera witwa Shikama Jean de Dieu, ukurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri yasabye ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ubwo yaburanaga ku bujurire bwe nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu mugabo ni umwe mu bashinjwa kwigomeka kuri gahunda ya leta yo kwimura abatuye mu manegeka mu gace kazwi nka “Bannyahe”. Yafunzwe nyuma y’amajwi yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya leta cyo kwimura abo baturage.

Muri ayo majwi avuga ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk’abagiye “gukorerwa Jenoside”.

Shikama ukurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri, ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko hari impamvu zikomeye zatumye rimukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Akimara gukatirwa yahawe iminsi itatu yo kuba yamaze kujurira, bituma ahita atanga ubujurire bwe asaba ko yafungurwa by’agateganyo aho kuri ubu afungiye muri gereza ya Nyarugenge.

Mu rubanza rwo kuri uyu munsi Shikama yahawe umwanya ngo asobanure impamvu z’ubujurire bwe, yavuze ko icyatumye ajurira byaturutse ku kuba mu mwanzuro w’urukiko rw’ibanza uvuga ko kuba yafungwa ari byo byatuma icyaha gihagarara.

Yeretse urukiko ko aramutse arekuwe by’agateganyo atakongera kwifata amajwi yabaye intandaro yo gukekwaho ibyaha kubera ko impamvu yatumye ayifata yarangiye bitewe n’uko abaturage bamaze kwimurwa.

Mu bujurire bwe yasabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe cyane ko yamaze no gutanga ibimenyetso bigaragaza impamvu zo kuba yarekurwa birimo n’ibigaragaza ko imanza yaburanaga n’Umujyi wa Kigali yazihagaritse n’amasezerano y’ingurane agaragaza ko yemeye kwimurwa.

Shikama yasabye ko mu bushishozi bw’urukiko bwazasuzuma niba koko hari impamvu yazatuma yongera kwifata amajwi kandi abaturage baramaze kwimurwa rukabishingiraho rumurekura by’agateganyo.

Me Innocent Ndihokubwayo umwunganira mu mategeko, yavuze ko impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha zari zirimo ko Shikama yatoroka, indi mpamvu ya kabiri ni iyavugaga ko afunzwe byaba ari bwo buryo bwonyine bwatuma atongera gukora icyaha.

Yavuze ko kugeza ubu Shikama ibyaha akurikiranyweho atanabyemera kuko amajwi yafashe yabikoze mu buryo bwo gutabaza no gutanga impuruza.

Perezida w’iburanisha yabajije niba impamvu zituma Shikama akekwaho ibyaha zaba zihari hashingiwe ku majwi n’amashusho yifashe, umwunganira asubiza ko ku bwabo babona izo mpamvu ntazo.

Yakomeje avuga kandi ko iyo mpamvu iramutse ihari kuba yaburana ari hanze nabyo ari ihame, cyane ko impamvu zatumye afata ayo majwi zavuyeho kuko hari amasezerano yamaze gusinywa y’ingurane kandi umugore we nawe ari mu bikorwa byo kwimuka nk’abandi.

Yakomeje avuga ko uwo yunganira yemera ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze kigumaho kubera ko ubushinjacyaha bwari bwagaragaje impamvu zikomeye.

Yasabye ko icyo cyemezo kigumaho kikanagumana agaciro kacyo kose kuko ngo ibivugwa na Shikama n’umwunganira birengagije ko hariho impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Yavuze ko ibisobanuro byo kuvuga ko nta mpamvu yari ihari yo gufata amashusho ngo yabikoze atabaza nta shingiro bifite kuko mu gihugu gifite umutekano ntacyo yatabazaga.

Yabajije ikibazo cyari gihari kitari gisanzwe cyari cyabaye bityo bituma atanga impuruza nk’uko babisobanura.

Ku birebana no kuba haratanzwe ibyemezo, uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko ibyo gutanga ibyemezo by’uko yaba ari kwimuka cyangwa yarahagaritse ibirego yari afitanye n’Umujyi wa Kigali bidafite aho bihurira n’urubanza.

Yavuze ko ibikorwa byo kwimurwa bidakwiye gukomeza kuvugwa mu rubanza kuko ntaho bihuriye n’ibyaha akurikiranyweho byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeye gushimangira ko kuba yafungwa by’agateganyo byatuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukenereye no gutuma iki cyaha kitasubirwamo.

Urubanza rwahise rupfundikirwa, Perezida w’iburanisha yemeza ko icyemezo cy’urukiko kuri uru rubanza kizasomwa ku wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 saa tanu za mu gitondo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA