AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amakuru mashya ku basirikare b’u Rwanda bashimuswe n’Ingabo za Congo zifatanyije na FDLR

Amakuru mashya ku basirikare b’u Rwanda bashimuswe n’Ingabo za Congo zifatanyije na FDLR
1er-06-2022 saa 06:03' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3816 | Ibitekerezo

Ibiganiro byabaye hagati ya Perezida wa Angola witwa Lourenço n’uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi byavugaga uko umwuka w’intambara hagati ya Kigali na Kinshasa wacururuka, byageze ku musaruro w’uko abasirikare babiri ba RDF bari harashimuswe na DRC barekurwa.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR bari bari mu bikorwa byo gucunga umutekano ku nkiko z’u Rwanda.

Umunyamakuru wa Afrikarabia witwa Christophe Rigaud niwe wabitangaje kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 01, Kamena, 2022.

The New Times nayo yabitangaje kuri Twitter.

Hagati aho, Radio Ijwi ry’Amerika ku rubuga rwayo rwa murandasi nayo yanditse ko icyemezo cyo kurekura bariya basirikare cyafashwe nyuma yo guhura kwa bariya bayobozi ndetse Ibiro bya Perezida Lourenço byatangaje ko kubarekura bigamije gucubya umwuka w’intambara hagati ya Kigali na Kinshasa.

Icyakora nta tangazo rirasohorwa na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ryemeza iby’aya makuru ariko nirisohoka Taarifa irabumenyesha abasomyi bayo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA