AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Amakuru mashya ku Munyapolitiki wa Congo bivugwa ko yashimuswe n’u Rwanda

Amakuru mashya ku Munyapolitiki wa  Congo bivugwa ko yashimuswe n’u Rwanda
10-06-2022 saa 06:52' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1397 | Ibitekerezo

Dr Patrick Bala wahoze ayobora ihuriro rya Perezida Tshisekdi mu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Congo Kinshasa yashinjaga u Rwanda gushimutwa yashyikirijwe iki gihugu.

Umuhango wo gushyikiriza uyu mugabo bivugwa ko yari atuye mu mujyi wa Gisenyi cyabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Kamena 2022.

Stéphano Mashukano , umuhuzabikorwa w’ihuriro Union sacrée mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yemeje iby’irekurwa rye, avuga ko bavuganye ubwo indege u Rwanda rwamutegeye yari igeze ku kibuga cy’indege cya N’Djili mu murwa mukuru Kinshasa.

Uyu muyobozi yagize ati :”Ndemeza amakuru y’irekurwa rye kuko navuganye nawe ubwo yari amaze kuva mu ndege yajemo ku kibuga cy’indege cya N’Djili . Turashima abayobozi cyane cyane uruhande rwa Congo Kinshasa rwakoranye n’u Rwanda kugeza arekuwe.”

Mashukano yakomeje avuga ko uyu mugabo usanzwe utuye mu Rwanda hataramenyekana ibyo yari akurikiranweho n’u Rwanda.

Abasesenguzi ba Politiki y’ibihugu byombi bavuga ko n’ubwo impande zombi zitaratangaza icyo uyu munyapolitiki yari yafatiwe n’uko byagenze ngo ashyikirizwe Kinshasa, iki cyemezo cy’u Rwanda kigaragaza ko rwiteguye gukora ibishoboka byose ngo umubano warwo n’umuturanyi warwo uzahuke.

Mu minsi ishize nibwo Ikinyamakuru, Rwandatribune ari nacyo dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu munyapolitiki yafashwe ubwo yari yateguye kwambuka mu mujyi wa Goma kuwa Gatanu tariki ya 03 Kamena 2022.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA