Umunyamakuru,Danton Gasigwa avuga ko nyuma yo kumva amakuru yemeza ko hari Abasirikare ba MONUSCO bahungiye muri imwe muri Hoteli zo mu Mujyi wa Rubavu bahunze ibikorwa by’urugomo by’i Goma muri DRC, yagiye guhinyuza
ibivugwa akabwirwa ko bigoranye kuba byahita byemezwa ko ari bo cyane cyane ko Hoteli yakira abantu benshi batandukanye.
Kuva iki cyumweru cyatangira, mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kubera ibikorwa by’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO bashinja kuba ntacyo yakoze kuva yagera muri iki Gihugu aho iri mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Ni imyigaragambyo yagiye ifata indi sura, izamo n’ibikorwa by’urugomo rwakorewe abakozi ba MONUSCO, kuko abigaragambya bigabije ibirindiro byabo, babyinjiramo ubundi bakabamenesha bakanabasahura.
Ibi byatumye bamwe mu bakozi ba MONUSCO bahungishwa igitaraganya, ndetse bikaba byaravuzwe ko hari abashobora kuba barahungiye mu Rwanda.
Umunyamakuru wa RADIO10 uri mu Karere ka Rubavu, Danton Gasigwa yabwiye
UKWEZI ko yakomeje kumva amakuru avuga ko hari abasirikare ba MONUSCO bacumbitse muri imwe muri Hoteli iri muri aka Karere, yagiyeyo kugira ngo amenye inkuru mpamo.
Yagize ati “Narifashe njya kuri imwe muri Hotel mu zo bambwiraga ko bashobora kuba bacumbitsemo, ngezeyo mbaza umuyobozi wayo nti ‘ese aya makuru turi kumva ni yo ?’ ambwiza ukuri ati ‘baramutse banahari ntabwo baba baje mu buryo bwo kwigaragaza nk’abasirikare. Twakira abakiliya benshi, ntabwo nahamwa ngo harimo abo basirikare ba MONUSCO’.”
Gasigwa yakomeje avuga ko ubu abanyarwanda bafite ubwoba bwo kuba bakwambuka bityo imibare y’abambuka ikaba yaragabanyutse cyane.
Ku rundi ruhande uyu munyamakuru avuga ko n’amasaha uruhande rwa Congo rufungiraho imipaka arimo imbogamizi kuko umunyarwanda wese ugiyeyo agomba gukora ibishoboka byose ku byuryo saa cyenda z’amanywa zigomba kumusanga yambutse bityo ko nta bwisanzure buba buhari.
Hari n’amakuru kandi yavugaga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 hari abandi bakozi ba MONUSCO bahungiye mu Rwanda bazanywe n’indege.
Kugeza ubu nta ruhande na rumwe yaba ubuyobozi bwa MONUSCO ndetse na Guverinoma y’u Rwanda baremeza ko hari abari muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahungiye mu Rwanda.
Gusa Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko we nta makuru afite yo kuba hari abasirikare boherejwe muri ubu butumwa bu burasirazuba bwa Congo baba barahungiye mu Rwanda.
Iyi myigaragambyo yaje kuvamo ibikorwa by’urugomo, imaze kugwamo abakabakabara 20, barimo abashinzwe umutekano wo ku ruhande rwa MONUSCO barimo Abapolisi babiri n’Umusirikare umwe.
Les Militaires de la @MONUSCO deviennent aussi des réfugiés😅 pic.twitter.com/hEzvxcxFpa
— Goma24 (@goma24news) July 26, 2022
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yamaganye ibi bikorwa, ndetse avuga ko bishobora kuvamo ibyaha by’intambara, aboneraho no gusaba Leta y’i Kinshasa gushyikiriza ubutabera ababigizemo uruhare bose kugira ngo babihanirwe n’amategeko.
Umunyamakuru yagiye muri Hotel i Rubavu kureba aho bamubwiye ko aba MONUSCO bahungiye imyigaragambyo