AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Akari ku mutima w’Umukobwa wa Rusesabagina nyuma y’uko uwari witezwe nka Mesiya avuye i Kigali amara masa

Akari ku mutima w’Umukobwa wa Rusesabagina  nyuma y’uko  uwari witezwe nka Mesiya avuye i Kigali  amara masa
12-08-2022 saa 09:30' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4862 | Ibitekerezo

Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina akomeje kuvuga ashize amanga ko byanga byakunda u Rwanda ruzafungura umubyeyi we aho akomeje kwemeza ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mukobwa wa Paul Rusesabagina atangaje ibi nyuma yuko Umunyamabanga Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken yemeje ko mu kiganiro yagira na Perezida Paul Kagame, bagarutse kuri iki kibazo cya Rusesabagina aho USA yakomeje kwemeza ko yahawe ubutabera butanyuze mu mucyo.

Carine Kanimba yavuze ko nk’umuryango wa Paul Rusesabagina bishimiye ko abategetsi bakomeye ba USA bakomeje kuganira n’u Rwanda ku kibazo cy’umubyeyi wabo.

Avuga kandi ko atari America ivuga ko Paul Rusesabagina afunzwe mu buryo budakurikije amategeko, ati “N’ibindi Bihugu na byo bibyemera bizakomeza gusaba ko amategeko mpuzamahanga yubahirizwa.”

Akomeza agira ati “Ikigaraga iki kibazo u Rwanda ruzagishakira umuti uboneke kuko ntaho bazagihungira.”

Carine Kanimba kandi ubwo aheruka kwitaba Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, na bwo yari yavuze ko afite icyizere gihagije ko u Rwanda ruzarekura umubyeyi we kuko iyi nteko yamwizeje kuzakomeza kotsa igitutu u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwarangiye, agomba gufungwa akarangiza igihano cye, n’ubwo amahanga arimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeza gusaba ko arekurwa.

Minisitiri Biruta yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022.

Ati “Kuri twebwe rero urubanza rwararangiye, rwaraciwe burundu. Yarakatiwe, arafunze nk’abandi banyabyaha bashobora kuba bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe mu nkiko, zikabakatira. Aragomba kurangiza igihano cye nk’abandi”.

Minisitiri Biruta kandi yashimangiye ko u Rwanda rudashobora kwisubiraho ngo rufungure Rusesabagina, kubera igitutu cy’amahanga.

Yagize ati “Gutekereza ko Abanyarwanda bashobora kumva ngo hari umuntu wafunguwe kubera igitutu cy’amahaga, nta biriho, ntabyo”.

Byari byitezwe ko Blinken ashyira igitutu ku bategetsi i Kigali ngo barekure Rusesabagina.

Kuri Twitter Perezida Paul Kagame yasubije uwari abyanditseho ati : "Nta mpungenge …hari ibintu bidakora gutyo hano !!"

Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba, umuryango we n’amashyirahamwe mpuzamahanga atandukanye avuga ko yafashwe kandi afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA