AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cy’uduce twa Ukraine twometswe ku Burusiya

Aho u Rwanda ruhagaze  ku kibazo cy’uduce twa  Ukraine twometswe ku Burusiya
13-10-2022 saa 08:31' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1404 | Ibitekerezo

Leta y’u Rwanda yashyigikiye umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye usaba ibihugu kutemera uduce tune twahoze ari utwa Ukraine, u Burusiya bukaza kwemeza ko tubaye utwabwo.

Ni umwanzuro washyigikiwe ku bwiganze bwo hejuru, usaba leta ya Moscow gukuraho kiriya cyemezo.

Mu itora ryabaye kuri uyu wa Gatatu, ibihugu 143 bigize Umuryango w’Abibumbye byashyigikiye uyu mwanzuro, bitanu birawaga, mu gihe 35 byifashe.

Ibihugu byatoye byanga uyu mwanzuro ni Belarus, Korea ya Ruguru, Nicaragua, u Burusiya na Syria.

NI mu gihe ibihugu byinshi byifashe ari ibyo muri Afurika, hamwe n’u Bushinwa ndetse n’u Buhinde, ibihugu bibanye neza n’u Burusiya.

Uwo mwanzuro watowe ujyanye no kurengera amahame y’Umuryango w’Abibumbye, uvuga ko kuba Intara za Donetsk, Kherson, Luhansk na Zaporizhzhia ubu zigenzurwa n’u Burusiya ndetse bwamaze kwemeza ko ari izabwo, bibangamiye ukwigenga kwa teritwari ya Ukraine, ubusugire bwayo nk’igihugu n’ubwigenge mu bya politiki.

Inteko rusange yafashe icyemezo cyo kuganira kuri uwo mwanzuro, kubera ko u Burusiya bufite uburengazira ntakumirwa (veto) mu Kanama gahsinzwe umutekano.

Umwanzuro watowe usaba ibihugu binyamuryango, Umuryango w’abibumbye n’imiryango mpuzamahanga muri rusange, kutemera icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho turiya duce, ugasaba icyo gihugu kuvuguruza icyo cyemezo.

Ibiganiro kuri uwo mwanzuro byatangiye ku wa Mbere, aho Perezida w’Inteko rusange, Csaba Kőrösi, yashimangiye ko icyemezo cy’u Burusiya cyo gutera no kwiyomekaho uduce tumwe twa Ukraine "kinyuranyije n’amategeko."

Ibihugu byo muri Afurika byifashe kuri iki cyemezo birimo Algeria u Burundi, Centrafrique, Congo, Eritrea, Lesotho, Ethiopia, Eswatini, Guinea, Namibia, Mozambique, Afurika y’Epfo, Sudani yEpfo, Sudani, Togo, Uganda, Tanzania na Zimbabwe.

Ibindi ni Armenia, Bolivia, u Bushinwa, Cuba, Honduras, u Buhinde, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Lao, Mongolia, Pakistan, Sri Lanka, Tajikistan, Thailand, Uzbekistan na Viet Nam.

Nyuma y’iri tora, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashimiye ibihugu 143 byemeye uyu mwanzuro ko "icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho uduce twa Ukraine nta shingito gifite, kandi ko kitazigera cyemerwa n’ibihugu byigenga."

Yashimangiye ko u Burusiya buzasubizaubutaka bwayo bwose.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA