AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abo bivugwa ko ari Abanyarwanda bafatiwe ku Kibuga cy’Indege i Bujumbura

Abo bivugwa ko ari Abanyarwanda bafatiwe ku Kibuga cy’Indege i Bujumbura
13-07-2022 saa 06:09' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1189 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabiri Polisi y’u Burundi yerekanye abantu babiri ivuga ko ari Abanyarwanda yafatiye ku kibuga cy’indege cyitiriwe Merchior Ndadaye i Bujumbura bashaka kujya mu mahanga bakoresheje amanyanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko abo bantu bafashwe bashaka kujya mu Bubiligi bitwaje pasiporo zitari izabo, nkuko Ijwi rya Amerika ryabitangaje.

Ngo uwo mugabo n’umugore bafashwe tariki 3 Nyakanga uyu mwaka ku kibuga cy’indege i Bujumbura, bavuye mu Rwanda.

Ngo umugabo yashakaga gutwara uwo mugore mu Bubiligi ariko hakoreshejwe pasiporo yo mu Bufaransa uwo mugore yari afite nayo itari ye. Umugabo we yari afite pasiporo yo mu Rwanda.

Nkurikiye yagize ati “Uwo mugore yari yaje mu Burundi akoresheje pasiporo y’u Rwanda ariko afite na pasiporo yo mu Bufaransa ya mubyara we ubayo. Yaje mu Burundi kugira ngo agerageze gutanga ruswa ku kibuga cy’indege hanyuma bamwemerera kujya mu Bubiligi.”

Yakomeje atangaza ko banyuze mu Burundi kuko bari bizeye ko ariho bizaborohera gutanga ruswa, uwo mukobwa akagendera kuri pasiporo yo mu Burayi.

Ijwi rya Amerika ryatangaje ko abashinjwa batigeze bemererwa kuvugisha itangazamakuru ngo bagire icyo batangaza kubyo bashinjwa. Nta n’urundi rwego ruremeza niba abo bantu koko ari Abanyarwanda.

Polisi y’u Burundi yatangaje ko hatangiye inzira z’ubutabera ngo abo bantu bagezwe mu rukiko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA