AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abayobozi n’abakozi ba SACCO z’imirenge bongerewe ubumenyi buzagabanya n’ubujura bwabagamo

Abayobozi n’abakozi ba SACCO z’imirenge bongerewe ubumenyi buzagabanya n’ubujura bwabagamo
4-06-2023 saa 08:08' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11560 | Ibitekerezo

Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, kigeze kure gifasha koperative zo kwizigama no kugurizanya zizwi nka Umurenge SACCO, aho zifashwa gukora kinyamwuga, kwiteza imbere mu by’umutungo ndetse n’uburyo bwo kwirinda ubujura bushobora guteza ibihombo.

RCA iherutse guhugura abayobozi n’abakozi ba za SACCO z’imirenge igize akarere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo kandi abahuguwe bashimangira ko bahawe ubumenyi buzabageza kuri byinshi byiza.

Pierre Claver Mushimimana ni Umucungamutungo wa SACCO Urufunguzo rw’Ubukire yo mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Ashimangira ko nk’abayobozi bungutse byinshi bijyanye no kuvugurura imikorere ya buri rwego mu zishinzwe kuyobora no kugenzura za SACCO, bikaba akarusho ko n’abakozi bakorana bahuguwe.

Yagize ati : "Baduhuguye ku mikorere ya buri rwego, yaba ari komite y’inguzanyo bakayihugura ku bijyanye na politiki y’inguzanyo, uko bakira bakanaha amakuru y’ingenzi umukiliya usaba inguzanyo, uko basesengura amadosiye y’usaba inguzanyo n’uko zigomba kwishyurwa. Komite nyobozi nayo bayihugura ku bijyanye n’imiyoborere n’uburyo ihuza komite zose, ikagenzura raporo za komite zitandukanye ndetse na raporo z’abakozi"

Pierre Claver akomeza agira ati : "Komite ngenzuzi nayo ihugurwa ku bijyanye n’uko ubugenzuzi bukorwa, igihe bukorerwa n’igikorwa mu gihe habonetse ikibazo. Abakozi ba SACCO nabo bagiye bahugurwa mu bijyanye n’inshingano zabo kugirango birusheho guteza imbere ikigo. Abakozi twese twanahuguwe ku bijyanye na ICT".

Mu gusoza, Pierre Claver Mushimimana ashima cyane umusaruro uva mu mahugurwa bahabwa na RCA, kuko uretse kuba afasha inzego zitandukanye guteza imbere za SACCO, ngo unarushaho kugabanya ubujura bwajyaga bugaragara muri za SACCO.

Aha yagize ati : "Byaradufashije cyane kuko nk’abantu batowe mu nzego z’ubuyobozi bwa SACCO n’abakozi bashya, ntibaba bafite ubumenyi buhagije mu kunoza neza inshingano zabo. Aya mahugurwa rero afasha mu kuzamura umusaruro muri SACCO ndetse habamo no kwikebuka bakareba aho bakosora. Ikindi byagiye binagabanya ibintu bijyanye n’ubujura muri SACCO, kuko uko bagenda barushaho gutyaza izo nzego zose na Komite ngenzuzi ikaba izi neza ahari ibyaha ikabigenzura ikabimenya hakiri kare, cyane ko mu kubahugura bibanda ku buryo bwo gukumira ibyaha bitaraba"

Mugambage Richard, ni umukozi wa RCA ushinzwe guteza imbere servisi z’imari muri za koperative (Financial Services Cooperatives Development and Sustainability Specialist). Asobanura ko amahugurwa batanga agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abayobozi n’abakozi ba za SACCO, bakamenya ubwabo uburyo bavugurura politiki z’imbere muzi za SACCO kugirango bijyane n’igihe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA