AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abanyarwanda batatu bafungiwe mu Burundi

Abanyarwanda batatu bafungiwe  mu Burundi
13-09-2022 saa 07:47' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 946 | Ibitekerezo

Ejo ku wa mbere Polisi y’u Burundi mu Ntara ya Kayanza yerekanye abagabo batatu ivuga ko ari Abanyarwanda yafashe bagura ibishyimbo muri icyo gihugu.

Umuyobozi wa Komine Kabarore mu Ntara ya Kayanza, Berchimas Nsaguye yatangaje ko abo bantu bafatiwe ku butaka bw’u Burundi bakaba barinjiye mu buryo butemewe n’amategeko.

Ngo abo bagabo uko ari batatu bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru. Bivugwa ko bari bafite ibiro bigera ku 100 by’ibishyimbo bari baje kugura.

Ngo ibyo bishyimbo babiguraga mu baturage mu buryo butemewe maze bakabyambutsa mu Rwanda banyuze inzira y’ubusamo.

Umuyobozi wa Komine Kabarore yabwiye Radiyo Isanganiro yo mu Burundi ko bariya bagabo bari gukorwaho iperereza ryimbitse, nibasanga nta bugizi bwa nabi bari bitwikiriye bazashyikirizwa ubuyobozi bw’u Rwanda.

Nta n’urundi rwego ruremeza niba abo bantu koko ari Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’u Rwanda ntacyo buratangaza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA