AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abanyarwanda Babiri bafungiye i Kinshasa, Minisitiri Biruta yanditse Ibaruwa

Abanyarwanda Babiri bafungiye i Kinshasa, Minisitiri  Biruta  yanditse  Ibaruwa
8-11-2022 saa 05:55' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1762 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kumenyesha iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko hari Abanyarwanda babiri bafungiwe muri iki gihugu, iyisaba ko barekurwa byihuse nta n’amananiza.

Abafunzwe nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabitangaje ; barimo Dr Juvenal Nshimiyimana na Moses Mushabe, bafungiwe muri Congo Kinshasa kuva ku wa 30 Kanama ubwo batabwaga muri yombi.

Iki gitangazamakuru cyatangaje ko cyabonye ibaruwa Minisitiri Vincent Biruta aheruka kwandikira mugezi we wa RDC, Christophe Lutundula Apala asaba ko Dr. Nshimiyimana na Mushabe barekurwa.

Muri iyi baruwa yanditswe tariki ya 04 Ugushyingo, Minisitiri Biruta yagarutse ku bikorwa byo kwibasira abanyarwanda baba muri RDC, ari na byo byatumye bariya bagabo babiri bafatwa bagafungirwa muri kasho z’ibanga z’Urwego rushinzwe iperereza muri RDC (ANR).

Minisitiri Biruta yaboneyeho gusaba Guverinoma ya Congo "kurekura byihuse aba banyarwanda, nta mananiza."

Biruta yunzemo kandi ko Minisiteri ayoboye yongeye kwamagana "uburyo abanyarwanda bakomeje gutotezwa muri RDC", asaba Guverinoma y’iki gihugu kubihagarika.

Nshimiyimana umaze amezi arenga abiri afungiye muri Congo Kinshasa, yabaye umuyobozi w’agateganyo wa UNAIDS muri RDC, gusa akaba yari asigaye ahayobora Umuryango Nyafurika ushinzwe guteza imbere ubuzima (AHDO).

Mugenzi we Mushabe we yari ashinzwe ibikorwa by’uyu muryango ku rwego rw’intara, agakorera i Tshikapa muri Kasai.

Itabwa muri yombi n’ifungwa ry’aba Banyarwanda ryabaye mu gihe hashize amezi menshi u Rwanda rurebana ay’ingwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’umutwe wa M23 irushinja guha ubufasha.

Uyu mutwe umaze igihe warigaruriye uduce dutandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ibyatumye RDC ibiryoza uwari Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega iheruka kwirukana ku butaka bwayo.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi kandi urajyana n’ibikorwa by’ubushotoranyi bikomeje kugaragara cyane ku ruhande rwa Congo Kinshasa.

Ibi birimo nk’icyabaye kuri uyu wa Mbere, ubwo indege y’Igisirikare cya RDC yavogeraga ikirere cy’u Rwanda mbere y’uko kiriya gihugu kibisabira imbabazi.

Birimo kandi ibyo kurasa ibisasu mu Rwanda byabaye inshuro eshatu mu ntangiro z’uyu mwaka, ndetse n’icyo kurasa ku bashinzwe umutekano w’u Rwanda cyabaye muri Kamena uyu mwaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA