AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAYOBERA ku murambo w’umugabo wasanzwe mu rusengero wa ADEPR i Rusizi

AMAYOBERA ku murambo w’umugabo wasanzwe mu rusengero wa ADEPR i Rusizi
29-09-2022 saa 11:05' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2463 | Ibitekerezo

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka cy’imyaka 30 y’amavuko, yasanzwe mu rusengero rwa ADEPR Butambamo mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi amanitse mu mugozi yapfuye.

Uyu murambo wagaragaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022. Uyu mugabo abaturage bavuze ko badasanzwe bamuzi muri ako gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Butambamo,Uwamariya Laetitia yatangaje ko umuzamu w’uru rusengero ruri kubakwa n’umukuru w’umudugudu aribo ba mbere babamenyesheje iby’uyu murambo.

Ahamya ko uyu nyakwigendera ashobora kuba yishwe bitewe n’uburyo umurambo we wari umeze.

Yagize ati “Ashobora kuba yishwe kuko kugeza uyu mwanya aho ari arasa nk’uhagaze ntanagana, amaguru ye arakora hasi kandi mu gatuza ntacyo yambaye. Anahafite agasebe kandi aracyambaye n’ingofero n’ipantalo ye yacitse.”

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane umurambo wa nyakwigendera wari ukiri muri urwo rusengero, bategereje inzego z’ubugenzacyaha ngo zitangire iperereza.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA