AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMARIRA i Rusizi : Inyama yanize umugabo arapfa

AMARIRA  i  Rusizi : Inyama yanize  umugabo arapfa
29-12-2022 saa 07:10' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1843 | Ibitekerezo

Mu Mudugudu wa Giheke, Akagari ka Wimana mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umugabo witwa Athanase Sibobugingo utarangije umwaka wa 2022 kubera ko yishwe n’inyama yamiranye amerwe menshi ikitambika mu muhogo umwuka ugahera agapfpa.

Ibi byaraye bibaye ubwo uriya mugabo yasangaga mugenzi we atetse inyama ziri gutogota, agakuramo imwe akayimira nabi ntimanuke ahubwo ikitambika mu muhogo.

Kubera ubushyuhe bwayo n’ubunini no kudahita abona ubutabazi byatumye inyama imuheza umwuka arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giheke, Hategekimana Claver yahamirije bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko uriya mugabo yaguye kwa muganga ku bitaro bya Gihundwe aho yari yajyanywe ngo barebe ko bamugobotora iyo kabutindi ariko biranga, ngo yari asanzwe ari umukozi w’Ikigo cya WASAC.

Ntiharamenyekana niba nyakwigendera yari ingaragu cyangwa yari yarubatse urugo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA