AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAHANO i Rwamagana : Yishe umwana bunyamaswa acikana umutwe we

AMAHANO i Rwamagana : Yishe umwana bunyamaswa acikana umutwe we
17-11-2022 saa 08:50' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2308 | Ibitekerezo

Inzego ndetse n’abaturage mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, bari gushakisha ukekwaho kwica umwana wari ugiye kuvoma na bagenzi be, agatemwa n’umuntu utaramenyekana, agatwara umutwe we.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ejo ku wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, ubwo abana barindwi bari bavuye kuvoma ku iriba riri mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Bwinsanga mu Murenge wa Gishari, bagasanga hari umuntu wabateze.

Amakuru avuga ko uwo muntu wari wabategeye ku muhanda, yafashe umwana umwe muri abo ufite imyaka 11, amuca umutwe akoresheje umuhoro. Nyakwigendera yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Richard Niyomwungeri uyobora Umurenge wa Gishari, yavuze ko abandi bana bagenzi ba nyakwigendera bahise biruka ndetse abaturage bakaza kugera ahabereye ubu bugizi bwa nabi bagasanga uyu mwana yamaze kwicwa.

Ati “Basanze hasigaye igihimba gusa. Twaraye tumushakisha n’inzego z’umutekano turaheba n’ubu turacyashakisha.”

Uyu muyobozi wihanganishije umuryango w’uyu mwana, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira ndetse hagendewe ku makuru yatanzwe n’abana bari kumwe na nyakwigendera, hakaba hari abari gukekwa.

Inzego kandi ziri gushakisha ikindi gice cy’umubiri wa nyakwigendera kuko ubwo abaturage bahageraga basanze uyu mubiri utariho umutwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA