Hamenyekanye amakuru avuga ko umugabo witwa Ndahayo Jean w’imyaka 43 watawe muri yombi tariki 18 Gicurasi, 2022 akekwaho kwica umugore we bari bagiye kugabana imitungo, atari ku isi nyuma yo kuraswa agapfa.
Umuturage watanze aya makuru akaba atuye mu Murenge wa Ntyazo aho biriya byabereye, yavuze ko abayobozi bababwiye ko Ndahayo yarwanyije inzego z’umutekano ziramurasa arapfa.
Ati “Yarapfuye, urabariza umuzimu mu bazima. Yapfuye ku wa Kane, ngo yarwanyije inzego z’umutekano baramurasa, yashyinguwe ku wa Gatandatu (tariki 21 Gicurasi, 2022).”
Inkuru y’urupfu rw’uriya mugabo ngo abaturage batangiye kuruvuga ku wa Gatanu bavuye gushyingura umugore we.
Amakuru UMUSEKE wizeye wamenye ni uko uyu mugabo yarashwe ku wa Kane tariki 19 Gicurasi, 2022.