Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri iki gihugu mu Ntara ya Cabo Delgado, ashima umusanzu zatanze mu kugarura ituze muri iyi ntara.
Muri uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, Perezida Nyusi yasuye ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda biri mu Karere ka Mocimboa da Praia anaboneraho umwanya wo kuganira n’abaturage bamaze gusubira mu byabo nyuma y’igihe bari bamaze mu buhungiro kubera ibyihebe byari byarigaruriye Cabo Delgado.
Perezida Nyusi yashimye ibimaze gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda kuva zagera muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2022 ndetse agaragaza ko yanyuzwe n’ubwitange, ikinyabupfura n’umurava ukomeje kuziranga.
Yakomeje yizeza abari baravuye mu byabo ko Guverinoma izakomeza kubungabunga iri tuze ndetse no gucyura abarasubira mu byabo.
Perezida Nyusi asuye Ingabo z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado nyuma y’igihe gito,
Minisitiri w’Umutekano muri Mozambique, Arsénia Felicidade Félix Massingue ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’iki gihugu, Bernardino Rafael nabo bagize uruzinduko nk’urwo.
U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Mozambique muri Nyakanga umwaka ushize, mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam.
Ni umutwe wakoze ubwicanyi no gutwika ingo z’abaturage, ku buryo benshi bavuye mu byabo.
Muri iki gihe, ugeze i Cabo Delgado, ubuzima bwatangiye kugaruka ku buryo abaturage basubiye mu mirimo yabo, barahinga, baracuruza ndetse mu minsi ishize amashuri yarafunguwe mu Mujyi wa Palma.