AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Yasize inyandiko : Nsabimana w’i Kamonyi yishe umugore we nawe ariyahura

Yasize inyandiko : Nsabimana  w’i Kamonyi yishe  umugore we nawe ariyahura
30-08-2022 saa 05:45' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1564 | Ibitekerezo

Nsabimana Didace w’imyaka 48 arakekwaho kwicisha ifuni Uwingabiye Brigitte w’imyaka 46 wari umugore we na we agahita yiyahura.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022, bibera mu Kagali ka Kazirabonde, mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Majyambere Samuel, yemeje iby’aya makuru. Yavuze ko uriya mugabo yashinjaga uwo bashakanye kumuca inyuma.Yavuze ko Nsabimana Didace mbere yo gufata icyemezo cyo kwica uwo bashakanye, yafashe ikaramu yandika mu ikayi nini impamvu yatumye yica uwo bashakanye avuga n’uwo ashinja ko basambanaga.

Hari amakuru ko hari umugabo wari ushinzwe umutekano kuri SACCO, ushyirwa mu majwi mu byo uriya mugabo yasize yanditse.

Yavuze ko muri iyo nyandiko yagennye n’uburyo abana babo basize bazasaranganya imitungo, ndetse n’uko bazabashyingura.

Yagize ati “Yandikiye Umuryango awusobanurira ko kumuca inyuma aribyo amujijije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba avuga ko ayo mahano akimara kuba, inzego z’Ubugenzacyaha zahise zitangira iperereza.

Ba nyakwigendera bari bafitanye abana bane (4) barimo abahungu batatu n’umukobwa.

Imirambo yabo yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo isuzumwe. Kuri uyu wa Mbere nibwo bashyinguwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA