AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Yafatiwe muri Gare ya Nyamata acikanye Televiziyo yari yibye aho yakoraga bamusatse bamusangana amafaranga

Yafatiwe muri Gare ya Nyamata acikanye  Televiziyo yari yibye  aho yakoraga  bamusatse bamusangana amafaranga
5-07-2022 saa 08:23' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1456 | Ibitekerezo

Umukozi wo mu rugo yafatanywe ibikoresho byo mu nzu birimo Televiziyo yari yibye mu rugo yakoragamo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, bamusatse bamusangana n’ibihumbi 96 Frw yari yibye.

Uyu musore witwa Rukundo Jean de la Croix w’imyaka 24, yafashwe ku wa Mbere tariki 03 Nyakanga 2022, afatirwa mu Kagari ka Nyamata mu Murenge wa Nyamata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage babonye Rukundo agiye gutega imodoka muri gare ya Nyamata afite Televiziyo na Dekoderi bacyeka ko yaba abyibye niko guhamagara Polisi.”

Abapolisi bakihagera basanze koko Rukundo yari yibye uwo yakoreraga witwa Rugumire Damascene mu Murenge wa Gashora, bamufatana amafaranga ibihumbi 96 na televiziyo ndetse na Dekoderi.

Akimara gufatwa, Rukundo yatangaje ko yari agiye gutega imodoka muri Gare ngo yerekeze mu Karere ka Huye dore ko ari naho iwabo, avuga ko yari amaze umwaka akorera Rugumire.

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Rukundo afatwa ndetse n’ibyo yari yibye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA