AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Ukuri ku Mushoramari uvugwa mu kibazo cya Bannyahe,Ibyo Gutabaza Perezida Kagame ,Alain Mukurarinda kuri Shikama wateguje Jenoside

VIDEO : Ukuri ku Mushoramari  uvugwa mu kibazo cya Bannyahe,Ibyo Gutabaza  Perezida Kagame ,Alain Mukurarinda kuri  Shikama  wateguje  Jenoside
14-09-2022 saa 10:50' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2948 | Ibitekerezo

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda , Alain Mukurarinda, avuga ko hari abantu bagize ikibazo cya Kangondo na Kibiraro nk’ikimenyetso bakoresha bagaragaza ko ibintu byacitse, ndetse ko n’abavuga ko Perezida Kagame atakizi ntakuri bafite cyane ko afite inzego zitandukanye zimuha amakuru bityo ko kuvuga ko atakizi kwaba ari ugukwirakwiza ibihuha. Kandi ko ikigenderewe ari nyungu rusange .

Ati’’Babibwirwa n’iki, yarabibabwiye ?,Perezida wa Repubulika se waba uri ahangaha afte inzego zose zimuha amakuru, wahamya gute ko icyo kibazo atakizi, yaba ayobora ate se ayo makuru atayazi, ibyo ngibyo nabyo ni ugukwiza ibihuha, gukwiza ibihuha nacyo ni ikindi cyaha’’

Mu kiganiro na UKWEZI , Alain Mukurarinda avuga ko Itegeko ryo kwimura abantu, mu nyungu rusange , mu ngingo yaryo ya Gatanu, ribisobanura neza cyane mu gace ka 21 aho ivuga ko Imiromo yo gushyira mu bikorwa ibishushanyo Mbonera by’imitunganyirize y’imikoreshereze y’ubutaka bikorwa n’ubuyobozi kandi ubu ku kibazo cya Kangondo bikaba birimo gukorwa n’Umujyi wa Kigali.

Ati’’ Niwo(Umujyi wa Kigali) urimo kwimura , ni nawe uri gutunganya aho abantu bagomba gutuzwa, nyuma nihazamo umushoramari bakahamura , icyo si ikibazo n’ubundi azakora cya gikorwa kijyanye na Masterplan, cya gikorwa kijyanye n’inyungu rusange , aho hantu rero humvikane , hasobanuke, ibiri gukorwa ni Inyungu rusange’’

Akomeza avuga ko iyo abanyamakuru, abasesenguzi cyangwa se abanyametegeko baza gusobanurira neza abaturage ko byaba ari Leta , Umujyi wa Kigali cyangwa se umushoramari nk’uko bivugwa uzakoresha ubwo butaka byose ari kimwe kuko ikigenderewe ari inyungu rusange , ibibazo byari gukemuka vuba.

Mukurarinda avuga ko nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa ari ihame kandi buri hame rigira irengayobora kandi ko Leta ariyo yonyiye ishobora gutekega kwimura abantu ku nyungu rusange nabyo bikaba ari irengayobora ndetse ko nta muntu n’umwe ukwiye kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire inyungu rusange.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ku bijyanye n’Ingurane ikwiye atari amafaranga gusa ahubwo ko igomba no kuba ubundi buryo bwumvikanyweho hagati y’uwimura n’uwimurwa gusa.

Ikindi Alain Mukurarinda yagarutseho ni Umuturage witwa Shikama Jean De Dieu ubu uri mu maboko ya RIB uherutse kugereranya ibyo aherutse gutangaza n’ ijambo Dr Léon Mugesera yigeze kuvugira ku Kabaya akangurira abantu gukorera Abatutsi Jenoside, bitamuteye ubwoba cyane cyane ko ari umunyamategeko ati’’ Amateka n’amategeko bimfasha kumva message itagira icyo impungabanyaho’’

Akomeza avuga ko atari we wise kariya gace izina rya Bannyahe nk’uko Shikama yabivuze bityo ko we yumvise ko ari umurongo agerageza kubaka ngo yisobanura ndetse ko gufata kwimura abantu ukabyita gutegura Jenoside yabisesenguye akabifata nko gusasa imigeri cyangwa amatakirangoyi.

Agaruka ku kibazo cya Kangondo na Kibiraro , Alain Mukurarinda avuga ko Umujyi wa Kigali wateguye ubutaka ndetse n’ibikorwa remezo birimo amazu bigomba guhabwa abazimurwa kandi ko uretse ibyo utanyuzwe n’ingurane hari imanza ziri mu nkiko kandi ko ibyemezo by’inkiko zibubahirizwa.

Mu majwi yakwirakwije, Shikama Jean de Dieu asa n’uwishinganisha yatabaje buri munyarwanda wese avuga ko atanga impuruza ko bannyahe igihe gukorerwa Jenoside.

Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B. Thierry yemeje ko Shikama Jean de Dieu yatawe muri yombi tariki ya 10 Nzeri 2022 , akwekwaho icyaha cyo gukurura amacakubiri n’icyaha cyo gupfobya Jenoside.

Dr Murangira B. Thierry yakomeje avuga ko Shikama yatawe muri yombi nyuma yo gukwirakwiza amajwi aho yumvikana agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwimura abaturage batuye mu midugudu ya Kangondo ya Mbere n’iya Kabiri ndetse na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe ho mu Murenge wa Remera.

Shikama afungiye kuri Sitasiyo RIB ya Remera mu gihe ngo dosiye ye igikorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

Mu biganiro byabaye ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, aho byari byitabiriwe n’imbaga y’abatuye muri Kangondo na Kibiraro. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yasabye aba baturage kwimuka kuko inzu zamaze kuzura kandi ari izabo.

Ati ’Mugomba kwimuka ni ibintu mugomba kumenya. Hari abatubwira ngo ese ko ntabona icyangombwa cya njyenyine ? Inzu zubatse mu buryo bw’amagoroba zigira amategeko azigenga. Ibyangombwa birahari, buri wese ku mazina ye, kandi ushobora kugitwara no muri banki ukagitangamo ingwate. Inzu ni izanyu ntabwo tubabeshya.’

Icyo gihe Shikama yavuze ko abantu ubuyobozi bufitanye nabo amasezerano yo kujya gutura mu Busanza bubazi bityo ko abatazahitamo indishyi ikwiye y’inzu bazahabwa indishyi ikwiye y’amafaranga.

Ati’’ Naho uriya uri kutujijisha ngo Nyakubahwa Perezida wa Rebupulika ari kutwubakira amazu yimubeshyera, Isi yose ibimenye batagira ngo Perezida niwe uri kurenganya abaturage ba Nyarutarama, ni ishoramari ryabizanyemo ruswa na Komisiyo’’

Naho Sahinkuye Emmanuel yavuze ko ibiri kuba byose biri guterwa n’ubuyobozi buri gutsimbarara ku ngurane y’inzu mu gihe hari umwe mu myanzuro ya Njyanama y’Akarere ka Gasabo wemeza ko n’ukeneye ingurane y’amafaranga agomba kuyahabwa , ati’’ Ba Nyakubahwa Bayobozi mureke kwica amategeko arimwe muyashyiraho’’

Akomeza asaba ubuyobozi kuborohereza ushaka ingurane y’inzu akayihabwa ndetse n’ushaka iy’amafaranga akayibona ndetse ko ari ubutumwa bifuza ko bwagera kuri Perezida Kagame ati’’ Rwose mureke gukomeza kugumura aba baturage mubangisha n’ubuyobozi , ntabwo aribyo ’’

Abavuga ko Perezida Kagame atazi ikibazo cya Kangondo baribeshya baba banakwiza ibihuha||Alain Muku

Ibindi utazi kuri SHIKAMA ushinja Leta y’u Rwanda ko irimo gukorera Jenoside abaturage ba BANNYAHE


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA