AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umusore w’i Huye witeguraga kurushinga yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Umusore w’i Huye witeguraga  kurushinga  yasanzwe mu ishyamba yapfuye
21-11-2022 saa 16:02' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 5036 | Ibitekerezo

Umusore witwa Nishimwe Jean Paul wo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye yasanzwe mu ishyamba yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bikekwa ko yishwe.

Bamusanze mu Mudugudu wa Kiboga mu Kagari ka Shyunga mu Murenge wa Rwaniro ho mu Karere ka Huye kuko niho yakoreraga akazi ko kurarira amakara baba batwitse.

Uwo musore w’imyaka 28 y’amavuko yiteguraga kubakana urugo n’umukunzi we bari baherutse gusezerana mu murenge ariko hasigaye imihango irimo gusezerana mu rusengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Rugira Amandin Jean Paul, yavuze ko bakimara kumenya amakuru y’urupfu rwe bahageze ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangira iperereza.

Ati “Twahageze mu gitondo dusanga yapfuye, RIB ihita itangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.”

Yavuze ko umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) gukorerwa isuzuma.

Abajijwe niba hari abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo musore, yavuze ko kugeza ubu RIB igikora iperereza.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA