AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru w’ikinyamakuru gisebya u Rwanda kigatuka abarimo Perezida Kagame yashinze ishyaka rirwanya ubutegetsi

Umunyamakuru w’ikinyamakuru  gisebya u Rwanda kigatuka abarimo Perezida Kagame   yashinze ishyaka rirwanya ubutegetsi
18-07-2022 saa 08:06' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3740 | Ibitekerezo

John Fidele Matabaro ukunze kwiyita Marc Matabaro, umwanditsi w’ikinyamakuru The Rwandan gikora inkuru zivuga nabi u Rwanda, yashinze ishyaka yise Unity Council rirwanya Leta y’u Rwanda.

Abicishije mu itangazo Rwandatribune ivuga ko yaboneye kopi, John Fidele Matabaro yatangaje ko ashinze ishyaka rigamije kunga ubumwe bw’Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Nk’uko amaze iminsi abisobanura ku mbuga nkoranyambaga z’abarwanya Leta y’u Rwanda aha twavuga nk’urubuga rwa WhatsApp group rwiswe Rwanda Truth Forum na Twitoze Demokarasi, John Fidele Matabaro avuga ko abitwa ko barwanya Leta y’u Rwanda badashyize hamwe ko ikihutirwa ari uko babanza gusenyera umugozi umwe mbere yuko binjira mu rundi rugamba.

Ejo ku wa 17 Nyakanga 2022, John Fidele Matabaro yatangaje ko ari icyumweru cyahariwe gusengera impunzi z’Abanyarwanda ngo zigire ubumwe kuko uretse impunzi z’Abanyarwanda zidashyira hamwe ahandi impunzi zo mu bindi Bihugu usanga zishyira hamwe.

UNITY COUNCIL/IJWI RY’UBUMWE bivugwako ari Umuryango utabogamiye kuri Leta (ONG/NGO), wavutse Tariki ya 01 Nyankanga 2022, ukaba ufite intego nyamukuru yo gushimangira umuwe butajegajega bw’Abanyarwanda b’Impunzi.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko nubwo John Fidele Matabaro ari we usa n’aho ariwe ukuriye iri shyaka ryaba rishyigikiwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa ushaka kwikingamo nyuma yaho iby’impuzamashyaka RBB bisenyukiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA