AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubengera:Hari abaziriye undi atabwa muri yombi , Baguwe gitumo batetse inyama z’inka yatabwe n’ubuyobozi

Rubengera:Hari abaziriye   undi atabwa muri yombi , Baguwe gitumo batetse inyama z’inka yatabwe  n’ubuyobozi
15-06-2022 saa 08:35' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 651 | Ibitekerezo

Mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, haravugwa inkuru y’abaturage bahengereye ubuyobozi bumaze kugenda bataburura inka yishwe n’uburwayi barayibaga.

Kuri uyu wa 13 Kamena nibwo inka ya Rusimbi utuye mu mudugudu wa Kabera akagari ka Kibilizi yapfuye, bahamara umuvuzi w’amatungo muri uyu murenge, ayipimye asanga yazize uburwayi.

Umuvuzi w’amatungo muri uyu murenge yategetse ko iyi nka bayitaba biranakorwa, ariko akimara kuhava, abaturage bahise bayitaburura barayibaga.

Umuyobozi w’umudugudu wa Cyimana, Muhawenayo Jonas yavuze ko baje kumenya ko iyi nka abaturage bayitaburuye bakayibaga.

Ati "Twaje kumenya ko hari inyama zaraye zigurishijwe abantu batamenye aho zakomotse. Dufatanyije n’inzego zitandukanye tuza kumenya aho zagiye zigurishwa, hamwe tunahageze dusanga barazitetse".

Bamwe mu baguze kuri izi nyama ubuyobozi bwasanze bamaze kuzirya.

Uwo bagezeho kuri uyu wa 14 Kamena saa saba z’amanywa azitetse, icyatumye arara atazitetse ngo ni uko yari ategereje isombe yo kuzitekana.

Nyuma yo gusanga inkono ku mashyiga, ubuhobozi bwacukuje umwobo, busukamo izo nyama burazitaba.

Uwari utetse izi nyama, yagaragaje uwo yaziguze nawe, Nyiri ukuzigurisha ashyikirizwa RIB sitasiyo ya Rubengera.

Ibi bibaye mu gihe hirya no hino mu gihugu hamaze iminsi hagaragara indwara y’ubuganga yibasira amatungo yuza. Ibi byatumye hamwe na hamwe ibikorwa byo gucuruza amatungo, kuyabaga no gucuruza inyama bihagarikwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA