Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bari mu iperereza ku ivuriro rikekwaho kujugunya imyanda ihumanya yo kwa muganga, muri pariki y’ubukerarugendo ya Nyandungu mu Mujyi wa Kigali.
Ni imyanda igizwe n’ibikoresho byo kwa muganaga birimo inshinge, ibikoreshwa bapimisha indwara zinyuranye, amacupa atandukanye arimo aya serumu, ndetse n’uturindantoki.
Ibyinshi bikozwe muri Plastic kandi ntibibora.
Abahagararaiye iri vuriro bavuga ko batazi uburyo byaba byarajugunywe muri iyi pariki.
Kugira ngo bamenye ko ari iryo vuriro ryahamennye iyo myanda, byatewe n’impapuro basanze ziriho ibirango byaryo ndetse n’amazina y’abaganga bahakora.
Rema ivuga ko iki ari icyaha gihanirwa.
Urwego rw’ubushinjacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko banyir’irivuriro ari bo bari inyuma y’iki gikorwa, basanga ari bo bagahita bajyanwa mu nkiko cyangwa se hakarebwa niba abagombaga kujyana iyo myanda aho itwikirwa ari bo bakurikiranwa.
RBA