AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RAPORO :Ibyemezo byafatiwe mu nama y’i Pinga,Ubuhamya ku mikoranire ya FDLR n’Ingabo za Congo

RAPORO :Ibyemezo  byafatiwe mu nama y’i Pinga,Ubuhamya ku mikoranire  ya FDLR n’Ingabo za Congo
10-12-2022 saa 09:52' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 7582 | Ibitekerezo

Raporo y’impuguke za Loni ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje ibihamya ko ingabo z’icyo gihugu (FARDC) zikomeje gufatanya n’imitwe irimo FDLR mu mirwano na M23.

Ni raporo ivuga ko nubwo mu Burasirazuba bwa RDC by’umwihariko muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru ari uduce tumaze amezi 18 mu bihe bidasanzwe [ingabo za leta zarakajije ibikorwa] ; umutekano ukomeje kubura ku buryo buhangayikishijwe.

Muri Kivu y’Amajyaruguru, ngo umutwe wa ADF ukomeje kwagura ibikorwa byawo n’ibitero ugaba ku basivile mu duce twa Beni na Lubero no mu Majyepfo mu duce twa Ituri. Usibye ADF, muri Lubero impuguke ngo zabonye ko umutwe wa Mai Mai ukomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.

Guhera muri Mata 2022 kugeza ku wa 5 Ugushyingo 2022, raporo ivuga ko ADF yari imaze kugira uruhare mu bikorwa byaguyemo abasivile barenga 370.

Muri Ituri hari umutwe wa CODECO na wo ukomeje kwagura ibirindiro no kugaba ibitero ku baturage ndetse n’ibirindiro by’Ingabo za Leta, FARDC.

Iyo raporo ivuga ko mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23, Ingabo za Monusco zafashije FARDC ariko bikananirana.

Byanageze aho indi mitwe yo mu gace ka Pinga yiyunga kuri izo nzego ebyiri muri uru rugamba rwo kurwanya M23.

Imitwe yatanze umusanzu irimo Nduma défense du Congo-Rénové (NDC-R) uyobowe na Guidon Mwisa Shimirai n’indi irimo Nyatura Abazungu, CMC/FDP iyoborwa na Dominique Ndaruhutse uzwi nka “Domi” n’indi.

Muri iyo mitwe harimo na FDLR, aho mu nama yabereye ahitwa Pinga, FDLR yari ihagarariwe na Col Silencieux na Col Potifaro, ku ruhande w’ingabo za Congo, umusirikare mukuru wari witabiriye iyo nama ni uwitwa Col Salomon Tokolonga.

Abayobozi b’iyo mitwe bemeye ko bagiye guhuriza hamwe abarwanyi 600 kugira ngo bafashe FARDC. Iyo mitwe ngo muri Nyakanga, yarwaniraga mu bice bya Bambu, Rugari na Rumangabo.

Abatangabuhamya bari bitabiriye inama ya Pinga, babwiye impuguke za Loni ko FARDC ariyo iha intwaro iyo mitwe irimo FDLR ndetse ko byakomeje no mu Ukwakira 2022 ubwo M23 yuburaga imirwano.

Raporo ivuga kandi ko imvugo z’urwango n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasiye abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge byiyongereye muri RDC. Byenyegejwe ahanini n’abayobozi bo muri Leta, abanyapolitiki n’abashinzwe umutekano.

Itanga urugero rw’aho Umuyobozi wungirije wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru, Aba Van Ang, yashishikarije abaturage guhiga umwanzi bitwaje imihoro.

Ni mu gihe Justin Bitakwira wigeze kuba Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro, we raporo ivuga ko yasabye abaturage guhiga abavuga Ikinyarwanda binjiye mu gihugu.

Raporo ishinja igisirikare cya Congo gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe no kubukorana na sosiyete z’amahanga zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Impuguke zivuga ko hari ibimenyetso byinshi zabonye bigaragaza ubwo bufatanye n’aho Ingabo za Leta zikozanyaho n’indi mitwe bapfa kugenzura ibirombe.

Iyi raporo igiye hanze mu gihe RDC ikomeje guhakana ko umutwe wa FDLR utakibarizwa ku butaka bwawo, ko wahashyijwe bikomeye ku buryo n’abawugize basigaye, ari abajura biba ibijumba byo kurya.

Nyamara na wo ubwawo uheruka gushimangira ko ugihari, ndetse washimiye Tshisekedi ku magambo akomeye aheruka kuvuga ko ashaka gufasha Abanyarwanda kwibohora ubutegetsi.

Ni imvugo FDLR yashimye, ivuga ko umwanzi barwanya bamusangiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA