Umunyamakuru Rudasumbwa Innocent avuga ko Tshisekedi yabwiye Abanyamulenge ko barimo gutungwa agatoki avuga ko niba habonetse Umu Colonel akajya gufatanya na benewabo ababita abanyarwanda ndetse ko atari Abanye-Congo baba bafite ukuri, ijambo avuga ko rihuye n’irya Ndombasi Yerodia yavugiye muri Kivu y’Amajyepfo.
Ngo yatanze urugero ko bo muri Kasayi iyo habaye ibibazo bagira uko babikemura ariko Abanyamulenge bahita bafata imbunda bakaba abandi bityo ko bishimangira ko ibyo bavugwaho kwitwa abanyarwanda byaba ari byo.
Muri iri jambo ,Perezida Tshisekedi yavuze ko niba habonetse abantu bangahe bagafata imbunda nabo bagomba gutuza bakemera ibyo barimo gukorerwa.
Ngo Ndombasi Yerodia wari muri Guverinoma ya Congo yigeze kuza i Goma avuga imbwirwaruhame afite icumu mu ntoki aho yabwiye abanyarwanda ko batagomba kubakinisha aho yabihanangirije ko nibongera iryo cumu bazaribashyiramo baricishije epfo rigahinguka mu mutwe.Aha ashimangira ko yabwiraga Abatutsi.
Innocent agaruka ku bikorerwa abanyarwanda atanga urugero ko hari abasore bane azi neza barimo uwo yise Manzi bafatiwe i Goma bavuye mu nka i Masisi , ingabo za Leta zikabita ko ari M23 ndetse ko kugeza ubu ntawe uzi niba bakiri bazima.
Innocent avuga ko Perezida Tshisekedi ubwe yaremye inkota akarema n’amacumu kuko ngo mu minsi ishize hari uwashize amanga avuga amazina yabagomba guhigwa nk’uko byagenze mu Rwanda hahigwa ibyitso by’Inkotanyi ngo ab’i Bukavuga babwiwe ko Umwana w’inzoka ari inzoka mu gihe mu Rwanda babwirwaga ko uwica imbeba atababarira n’ihaka.
Ati’’ Ijambo rya Tshisekedi rishohora gukora Jenoside imiryango mpuzamahanga nitaba maso kuko imipanga yaraguzwe . Ijambo rya Tshisekedi n’iry’abandi bayobozi bagiye bongeramo rishobora gukora ishyano rigahamagara Jenoside nk’iyabaye hano mu Rwanda’’
Mu kiganiro na Ukwezi TV , Innocent avuga ko hari umunyamategeko uba I Kinshasa wavuze amagambo akomeye aho yashimangiye ko mbere y’uko Congo ibaho umututsi yariho bityo ko ari abanyarwanda badashobora kubyihakana kandi ko udashobora kuvuga umututsi ahantu hatari umuhutu cyangwa se ngo uvuge umuhutu ahantu hatari umututsi ko ari kimwe nuko utaba umugabo utagira umugore.
Uyu munyamakuru avuga ko ibyavuzwe na Tshisekedi ntaho bitaniye n’iryavuzwe na Dr Leo Mugezesera yavugiye ku Kabaya .
Avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakunda abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ari nabyo bituma usanga ubwabo bacikamo ibice bamwe babikora bashaka kwisanisha n’uruhande rufite ingufu nubwo birangira babatauye bakicwa.
Ashimangira ko mbere Interahamwe zitaragera ku butaka bwa Congo, Umututsi n’Umuhutu ntakibazo bari bafitanye na gito.
Umuryango w’Abatutsi b’Abanye-Congo, Isoko Asbl, uherutse kwandikira Perezida Tshisekedi n’izindi nzego zitandukanye ugaragaza impungenge z’uko bashobora gukorerwa Jenoside.
Ni ibaruwa ndende yahaweho kopi Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi.
Uyu muryango wibukije ko kuva kera Abatutsi muri RDC bagiye bakorerwa ivangura rishingiye ku bwoko bwabo no gushinjwa kuba abanyamahanga. Ibi byakurikiye iyicwa ry’abatutsi benshi mu 1964 mu bice bya Masisi, Goma, Nyiragongo na Rutshuru.
Ubwo M23 yatangiraga imirwano, ikibazo cyayo cyongeye gutwererwa Abatutsi, abenshi batabwa muri yombi bashinjwa kuba abanzi n’abagize umutwe wa M23. Ibi ntibyarangiriye aha kuko hari n’abagize uyu muryango bari mu gisirikare cya Leta, FARDC na Polisi batawe muri yombi.
Uyu muryango wanibukije ko ku wa 25 Gicurasi mu buryo bweruye Komiseri wa Polisi ku rwego rw’intara yahamagariye abaturage anategeka abapolisi gufata intwaro zirimo imihoro bakarwanya umwanzi. Nyuma y’ubu butumwa, abantu bamwe n’imiryango itandukanye bavuze ko ari uguhiga abatutsi.
Izi mpungenge zose zatumye uyu muryango usaba Perezida Tshisekedi ’guhana no kugaragaza ko guhamagarira abaturage kwica bagenzi babo b’abatutsi ari igikorwa cy’umuntu ku giti cye kidashyigikiwe na Leta cyangwa izindi nzego’.
Basabye ko ’guverinoma ihana kandi igafata ibyemezo bikomeye byo guca intege imvugo z’urwango, ivangura no guhiga abatutsi’. Hari kandi gutanga umurongo ku nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano wo kwirinda kugwa mu mutego wo guhuza Abatutsi bose n’imitwe yitwaje intwaro.
M23 : U Rwanda rugire vuba nibiba ngombwa rushoze intambara kuri Congo|| Imihoro yaraguzwe|| Innocent