AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Museveni yahishuye ibyamubayeho ari i Kigali muri CHOGM byatumye atahana impungenge

Museveni yahishuye ibyamubayeho  ari i Kigali muri CHOGM byatumye atahana impungenge
21-07-2022 saa 14:58' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 5009 | Ibitekerezo

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wagaragaye ari we Mukuru w’Igihugu wenyine wambaye agapfukamunwa muri CHOGM yabereye i Kigali mu kwezi gushize, yavuze ko yashoboraga kuhandurira COVID-19 kuko hari inama yicaranyemo n’uwari uyirwaye.

Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki mu ijambo yatambukije kuri Televiziyo, ubwo yongeraga kwibutsa Abanya-Uganda gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda COVID-19 zirimo kwikingiza.

Museveni wagaragaye muri iyi nama ya CHOGM ari we mukuru w’Igihugu rukumbi wambaye agapfukamunwa, yagize ati “Habuze gato ngo nandurire Corona mu nama nkuru ariko kuko nari nitwararitse, nambara agapfukamunwa ariko ubwo najyaga mu nama nto, naruhutse gato ngakuramo kandi nari nicaranye na Boris Johnon, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’umugabo wari waturutse muri Tuvalu, ikirwa gito gituwe n’abaturage ibihumbi 12 kandi uwo mugabo yari arwaye Corona.”

Akomeza agaragaza uburyo yarokotse kwandura COVID-19, Museveni yakomeje agira ati “Nicanye na we hafi igihe cy’isaha n’igice.”

Yavuze ko ubwo yasubiraga mu Gihugu cye, yahise yerecyeza i Ntungamo aho ya korewe ikizamini cya COVID-19 ndetse akanishyira mu kato k’iminsi itanu kandi ko yayivuyemo ntakibazo afite.

Museveni washishikariza Abanya-Uganda kwirinda COVID-19, yatangaje ibi mu gihe muri iki Gihugu cye hari abanya-Uganda miliyoni 4,9 batarikingia urukingo na rumwe ndetse n’abandi bagera muri miliyoni 5,9 bafashe urukingo rumwe gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA