AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

M23 yafashe Umupaka uhuza u Rwanda na Congo

M23 yafashe Umupaka  uhuza u Rwanda na Congo
14-11-2022 saa 07:24' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3795 | Ibitekerezo

Imirwano yabaye kuri uyu wa Gatandatu kuva mu gitondo yasize inyeshyamba za M23 zigaruriye ibice bitandukanye byo mu marembo y’umujyi wa Goma ndetse n’umupaka muto wa Kabuhanga uhuza u Rwanda n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu uragenzurwa n’izi nyeshyamba.

Si uyu mupaka gusa kuko na Kibumba ubu yamaze kwinjira mu duce izi nyeshyamba ziri kugenzura. M23(Intare za Sarambwe) ivuga ko ishaka gufata umujyi wa Goma. Ikomeza ivuga ko agace ka Kanyamahoro ziri kukagenzura mu gihe zigitegereje gukomeza urugendo.

Izi nyeshyamba zakomeje gusaba Leta ko yakwemera bakagirana ibiganiro yo iranangira nyamara uyu munsi, Umuvugizi wa Guverinoma yashyize hanze ibyo bifuza kugira ngo bemere kuganira n’izinyeshyamba, mugihe bari barirenze bakarahira bavuga ko bataganira n’umutwe w’itera bwoba.

Umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Kanyarucinya kari mu birometero 5 winjira mu mujyi wa Goma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA