AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Ikibazo kizwi na Gitifu, Umugore wiyise DEBANDE amereye nabi abaturage , Hari Abambuwe amatungo

Kigali : Ikibazo kizwi na Gitifu, Umugore wiyise DEBANDE amereye nabi abaturage , Hari Abambuwe amatungo
28-09-2022 saa 10:08' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2135 | Ibitekerezo

Yitwa Kantarama Judith, abaturage baramusobanura nk’umuntu wigize indakoreka aho batuye, ngo afata umwanzuro utapfa kuvuguruzwa n’umuntu uwariwe wese kabone n’umuyobozi buramutinya kubera ari umunyamafaranga, nawe ubwe ababwira ko ari Debande.

Abavuga ibi batabaza ,batuye mu kagari ka Nkunzuzu, umurenge wa Bumbogo, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.

Baravuga ko uyu mugore yigize indakoreka iyo aciye ku mirima ye agasanga hari amatungo arisha impande z’umurima ayajyana akayorora ndetse akanabyara bayareba, hari nubwo ayashyira muri butu y’imodoka ye akayajyana kuyabaga inyama akazigurisha mu ibagiro rye.

Ati :”Yatumazeho amatungo, ndetse n’imyaka yacu ayirandura mu mirima , yitwa Debande iyo tubibwiye ubuyobozi ntacyo batumarira baramutinya n’umunyamafaranga”.

Uyu mugore wiyise Debande, ntacyo yigize ashaka kuvuga kubyo abaturage bamushinja, yasubije umunyamakuru agira ,ati :”Genda ku murenge wumve icyo bamvugaho baranzi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent,yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakizi, ati :”Imyitwarire y’uyu mugore irazwi, abaturage yahohoteye nabagiriye inama yo gutanga ikirego muri RIB kuko ntiyemewe gufatira ibintu by’umuturage”.

Uyu mugore bifuza ko yaryozwa ibyo yabanyaze birimo amatungo yabo ndetse akanahanirwa mu ruhame.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA