AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Intambara hagati y’Ibihugu bya EAC ku kwakira icyicaro cy’ikigo gishinzwe ifaranga, U Rwanda rurasaba ubugenzuzi

Intambara  hagati y’Ibihugu bya EAC ku  kwakira icyicaro cy’ikigo gishinzwe ifaranga, U Rwanda rurasaba  ubugenzuzi
30-07-2022 saa 10:30' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2870 | Ibitekerezo

Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byananiwe kumvikana ku gihugu kizakira icyicaro cy’Ikigo cya Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe iby’ifaranga (EAMI), kimwe mu bigize urugendo rwo gushyiraho ifaranga rimwe.

Ibihugu byasabye kwakira iki kigo kizahinduka Banki nkuru y’akarere, ariko nta kiremererwa kubera intambara ihari aho buri gihugu gishaka kuba igicumbi cya serivisi z’imari.

Amakuru agera kuri The EastAfrican ni uko Kenya na Uganda bateye utwatsi icyemezo cy’ubugenzuzi bwakozwe harebwa igihugu gikwiye kwakira ikigo gishinzwe iby’ifaranga rya EAC. Ubu bugenzuzi bwari bwahisemo Tanzania.

Mu nama y’abaminisitiri bashinzwe EAC yabaye mu byumweru bibiri bishize i Arusha, habaye impaka ndende ndetse birangira hatumvikanywe ku gihugu kizakira EAMI.

Mu igenzura ryakozwe muri Werurwe uyu mwaka, Tanzania yabonye amanota menshi yo kwakira iki kigo angana na 86,3 ku ijana, Uganda igira 82,42 ku ijana naho u Burundi bugira 78,1 ku ijana. Kenya ni yo yabonye make angana na 77,35 ku ijana. Ibindi bihugu birimo n’u Rwanda ntabwo byigeze bigaragaza ubushake.

Raporo y’akanama ka EAC, yerekana ko Uganda itishimiye iyi raporo iyima amahirwe yo kwakira ikigo cy’ifaranga rya EAC. Ku ruhande rw’u Rwanda, rurifuza ko habaho ubundi bugenzuzi kuko guhitamo uwakira icyicaro bigomba gushingira ku kugabana ibigo n’inzego z’umuryango ntawe uryamiwe.

Gusa ariko u Rwanda ruvuga ko hari inzego zimwe na zimwe zisaba ibintu n’ahantu hihariye bitaboneka mu bihugu byose.

Ruvuga ko ari ingenzi ko akanama ka EAC kagena ahantu hakwiye kwakira inzego zihariye z’umuryango.

Uganda irashaka ko akanama ka EAC kagena ibyicaro by’inzego n’ibigo by’umuryango nk’inteko ishinga amategeko, urukiko rw’umuryango n’ikigo gishingwa ihiganwa. Ibi bigo bibarizwa by’agateganyo mu Bunyamabanga Bukuru i Arusha muri Tanzania.

Kenya ivuga ko ibyashingiweho mu bugenzuzi bwemeje ko Tanzania yakira EAMI, atari rusange bityo byageze ku myanzuro itari yo.

Iti “Habayeho kubogama kugamije kurwanya Kenya ari yo mpamvu yahawe amanota make ugereranyije n’ibindi bihugu. Hakenewe igipimo gihuriweho gifasha mu kugena uzakira ikigo. Kugena ibyiciro by’inzego n’ibigo bya EAC nabyo bigomba gukorwa”.

Tanzania ikomeje gutsimbarara kuri raporo y’ubugenzuzi ivuga ko ibihugu byose byayigizemo uruhare kandi bikemeranywa ku byayivuyemo ndetse bikabisinyira.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA