AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Imodoka yagonze Ibitaro bya Gisenyi batatu bahasiga ubuzima

 Imodoka yagonze Ibitaro  bya Gisenyi  batatu bahasiga ubuzima
10-12-2022 saa 09:00' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2785 | Ibitekerezo

Imodoka yari ivuye i Rusizi yabuze feri igonga ibitaro bya Gisenyi, abantu batatu bahita bitaba Imana.

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso Mitsubishi yari itwawe na Hakorimana Albert, yabanje kugonga ipoto y’amashanyarazi n’igikuta cy’ibitaro bya Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yavuze ko byabaye saa kumi za mu gitondo.

Ati" Impanuka yabaye saa kumi za mugitondo, yahitanye abantu batatu, barimo umushoferi wari uyitwaye, nyir’umuzigo, n’undi muntu umwe."

Impanuka ikimara kuba Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yahise itabara, abakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi aho impanuka yabereye.

Abakomeretse byoroheje ni Nsabimana Jean Pierre (umukanishi) na Niyonzima Irene wari umutandiboyi w’iyi Fuso, mu gihe abitabye Imana ari ; Hakorimana Albert, umushoferi, Habarugira Rajabu, umugenzi wari mu modoka na Mujawamariya Clementine.

Uyu muzigo wari ujyanwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko iyi modoka yari yabanje gupfira Nyamasheke ari yo mpamvu bari bahamagaye umukanishi wo kuyikora avuye i Rubavu.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA