Umusesenguzi Koffi yavuze ko ibyo Gen Muhoozi yise Operasiyo Rudahigwa atari ukujya guhiga FDLR nk’uko byavuzwe ko ahubwo igamije gufata Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Brundi kandi bikozwe n’u Rwanda na Uganda kuri Misiyo yatanzwe na Leta Zunze ubumwe ba Amerika bigamije kubaka icyiswe Empire Hima-Tutsi.
Uyu musesenguzi ati’’ Ubundi iyo ufite u Rwanda, Uganda, Congo, u Burundi na Tanzaniya, icyo gihe uba ufite icyo bise Empire Hima-Tutsi noneho iba Nilotique iyo ukubiseho Sudani zombi na Ethiopia, ibyo bintu rero Muhoozi ahora abivuga ko biri muri gahunda sinzi impamvu mutabyumva’’
Mu kiganiro na UKWEZI ,Koffi avuga ko Perezida Museveni ari we wahawe iki kiraka kuko ashyirwa ku butegetsi mu 1986 ari we wagombaga kubaka ibyo bintu byose , ari nabyo Gen Muhoozi aba avuga ubu bityo ko ibyo Gen Muhoozi yandika bifite icyo bivuze muri aka Karere.
Ashimangira ko abakeka ko Museveni azava ku butegetsi vuba bibeshya kuko we afite Misiyo agomba gukora ariyo iyo kubohora u Burundi kuko ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi ari irya ba Nyamwinshi aribo Bahutu kandi Amerika gahunda yabo iba ishaka ko ba Nyamuke aribo Batutsi aribo bayobora.
Avuga ko kuba Museveni atarabohoza u Burundi ari ugutinya igisirikare cya Tanzania kuko ari cyo gisa naho kirinze CNDD-FDD ari nayo mpamvu Perezida Evariste Ndayishimiye yita Museveni Papa we mu rwego rwo kumwagaza no kugira ngo abe asaza kuko azi neza ko ashaka kumuhirika.
Indi ngingo akomozaho ni iya Cout d’Etat iherutse kuvugwa mu Burundi aho yemeza ko Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe yakoreshwejwe agakupa ibikomoka kuri Peteroli n’ifumbire ku buryo abaturage bari kwigaragakmbya noneho abashaka guhirika Perezida Evariste bakabyuririraho kuko Amerika ikeneye ko u Burundi buyoborwa n’Umututsi.
Gen Muhoozi Kainerugaba wari umugaba w’ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda
aherutse gusaba interahamwe [FDLR] gushyira intwaro hasi cyangwa zikagabwaho urugamba rukaze yise ko ruzitwa "operation Rudahigwa"
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,Gen Muhoozi yasabye uyu mutwe wa FDLR kumanika amoboko vuba na bwangu.
Yagize ati “Interahamwe zose zigomba kumanika amaboko kandi zikishyikiriza itsinda ry’ingabo rizegereye yaba UPDF cyangwa RDF. Tugiye gutsinda operasiyo ya nyuma. Twamaze kwemeza ko izitwa ‘Operation Rudahigwa’.”
Muhoozi yavuze ko atigeze arwana n’uyu mutwe wa FDLR ariko ko awuhaye ibyumweru bike byo gukora ibi yawusabye, bitaba ibyo igahura n’akaga mu gitero gikomeye.
Yagize ati “Nyuma yo kurandura ADF, tugiye gushyira imbaraga ku Nterahamwe ziri mu Burasirazuba bwa DRC. Inkoramaraso zishe abavandimwe bacu mu 1994. Igihe cyo kuvugana kigiye kurangira.”
Ibyo Museveni arimo bizaturitsa aka karere||Amerika irimo kumwigizayo||Gen Muhoozi mumwitege||Koffi