AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ikinyoma cy’Umujyi wa Kigali : Abacuruzi barataka icyo bise ’Guma mu Isoko’ , Basaba Perezida Kagame kubagoboka (VIDEO)

Ikinyoma cy’Umujyi wa Kigali : Abacuruzi barataka  icyo bise ’Guma mu Isoko’ , Basaba Perezida Kagame kubagoboka  (VIDEO)
2-08-2022 saa 08:17' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2402 | Ibitekerezo

Mu ntangiriro za Mata 2022 ubwo imirimo yo kubaka iki kiraro giherereye ahazwi nko ku Mashyirahamwe yatangiraga, abatuye, abakorera n’abagenda muri Kigali batashywe n’akanyamuneza gusa abahoze ari abazunguzayi bahawe isoko hafi ya Equity Bank baratabaza bavuga ko bavuye muri Guma mu rugo ubu bakaba bari muri guma mu isoko kuko nta nzira yo gucamo abakiriya babagana bafite bamwe bakaba barafunze bagasubira iy’ubuzunguzayi abandi bakarya igishoro.

Aba bacuruzi bavuga ko ubu kugera mu isoko bigoranye kuko bisaba kuzenguruka kandi hari andi masoko byoroshye kugeramo bityo bakaba basaba ko iki kiraro cyakuzura kigatangira gukorerwa vuba cyane cyane ko uretse bo n’abandi bakora imirimo itandukanye muri aka gace batorohewe.

Aba baturage babwite UKWEZI ko kugira ngo umuturage abone uko yambuka atabanje kuzenguruka bimusaba kwambuka umugezi wa Mpazi no kurira igipangu cy’igaraje ikintu kitoroshye cyane cyane ku gitsina gore n’abafite intege nke nk’uko bigaragara mu mashusho.

Abacuruzi bavuga ko ubu babona abakiriya b’inkora-mutima naho abo bari basanzwe babona bigira mu isoko ry’inkunda Mahoro no kwa Mutangana.

Bavuga ko bazahajwe na Corona n’iyubakwa ry’iki kiraro rikaba ryababasonze bityo ko basaba Leta kubatera inkunga cyane cyane ko usanga n’amaseta bakomeza kuyishyura nk’uko bisanzwe nari nayo mpamvu benshi basubiye mu muhanda kuzunguza aho kwicwa n’inzara ati’’ Icyo dusaba ni uko bashyiraho akayira abanyamaguru bakabona aho baca, umuntu ntazava muri Gare ngo asize kwa Mutangana ngo aje guhahira hano,umuntu ntazava muri Gare asize Inkundamahoro ngo aje guhahira hano.’’

Umwe mu bacuruzi yabwiye UKWEZI ko iyo umugobora ugeze nawe afata akadeyi akajya kuzunguza bityo ko basaba gukorerwa ubuvugizi kuri Perezida Kagame kubatabara kuko bahuye n’igihombo gikomeye.

Undi avuga ko bifuza ko babaha inzira y’abanyamaguru kuko n’uwari ufite igishoro gito ubu yamaze kukirya gusa ngo biteguye kuba banatanga n’umuganda ariko iki kiraro kikuzura vuba.

Undi avuga ko mu gihe cya CHOGM bakozi bukaba iki kiraro bari benshi ariko ko nyuma bagabanyijwe ndetse ngo iyo haje itangazamakuru bongera kuba benshi ariko hashira iminsi bigasubira kwa kundi.

UKWEZI twagerageje kuvugisha Muyobozi ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, Dr Mpabwanamaguru Merard kuri telefone ye igendanwa ntibyakunda, tumwoherereje ubutumwa bugufi atubwira ko ari mu nama kandi atameze neza.

Iki kiraro cyatangiye kubakwa mu gihe u Rwanda rwiteguraga CHOGM. Ibintu byahise bitera benshi impungenge bavuga ko iyi nama ishobora kuzatangira kitaruzura gusa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubarema agatima.

"Ariko hari imodoka runaka bitewe n’uburemere bwazo zizaba zishobora kuba zanyuraho". Ni ibyavuzwe na Dr Mpabwanamaguru Merard ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda asobanura uko Ikiraro cya Nyabugogo cyagombaga gukoreshwa muri CHOGM.

Aya magambo yatangajwe n’uyu Muyobozi ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Commonwealth, CHOGM.

Icyo gihe hari mu gitondo cyo ku wa 6 Kamena 2022, ubwo haburaga iminsi 13 gusa ngo iyo nama itangire. Ni ukuvuga ko ku wa 20 Kamena, iki kiraro cyagombaga kuba cyatangiye gukoreshwa, umuhanda ari nyabagendwa.

Si ko byagenze, dore ko na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ubwo yinjiraga mu Rwanda yitabiriye CHOGM byamusabye kuzenguruka kwa Mutangana, kugira ngo agere mu muhanda uzamuka ku Muhima.

Ubwo imirimo yo kubaka iki kiraro yatangiraga byavugwaga ko kizuzura gitwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abahawe akazi babarirwa muri 400.

Ikigo cyahawe kubaka iki kiraro cyatangazaga ko kizubakishwaho imifuka y’isima irenga 12,100, fer à béton zipima toni 300 n’ibindi.

Ubwo yari kuri TVR muri Kamena 2022, Dr Mpabwanamaguru Merard yavuze ko kugira ngo ikiraro cyume neza bitwara hagati y’iminsi 21 na 28.

Ni ukuvuga ko icyo gihe tariki 20 Kamena 2022, cyari kuba gishobora gukoreshwa n’imodoka zidafite uburemere bwinshi.

Icyo gihe yagize ati "Turizera neza kubera ubwoko bwa sima n’umucanga bizakoreshwa hariya, ko mu minsi 14 hari ingendo nkeya ziba zashoboka bitewe n’amasuzuma ya laboratwari tuzaba dufite."

Dr Mpabwanamaguru yasobanuye ko iyo hamenwa béton hari impagararizi (sample) zifatwa zikajyanwa muri laboratwari nyuma y’iminsi irindwi hakabaho kumanyura béton harebwa ubukomere bwayo, nyuma y’iminsi bakamanyura ikindi gice.

Ibi ni byo byagombaga kugenderwaho hagenwa ubwoko bw’urujya n’uruza rukorerwa kuri iki kiraro muri CHOGM.

Yagize ati "Ikoreshwa ry’ikiraro rizaba ridafunguye kuri bose bitewe n’isuzuma rya laboratwari, ariko hari imodoka runaka bitewe n’uburemere bwazo zishobora kuba zanyuraho."

Ku rundi ruhande ariko icyizere cyaje kuraza amasinde kubera ko kugeza na n’ubu ugeze aho iki kiraro kiri kubakwa ubona ko nta cyizere cy’uko cyakuzura mu gihe kiri munsi y’amezi abiri.

Ni ibintu kandi bishimangirwa n’abakozi baba abahanga mu kubaka ibiraro bahakora n’abasanzwe batangiranye n’imirimo yo kucyubaka bazi uburyo yagiye igenda n’igihe yatwaye.

Abagore burira urupangu Nyabugogo n’amarira y’abatabaza Perezida Kagame|| Cya kiraro cyakoze ishyano


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA