Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI), Maj Gen James Birungi n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda, bakiriwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.
Maj Gen James Birungi n’itsinda ayoboye, bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko uruzinduko rw’iri tsinda ry’ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda, rugamije guha imbaraga umubano n’ubufatanye by’ingabo ku ruhande rw’Ibihugu byombi.
Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko izi nzego z’iperereza z’ingabo ku mpande zombi zizarushaho guhanahana amakuru mu iperereza hagati y’Ibihugu byombi mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ibikorwa byahungabanya umutekano ku mpande zombi.
Yagize ati “Bari mu ruzinduko rugamije gushimagira ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya amakuru mu iperereza hagati y’ibihugu byombi.”
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaza za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, abinyujije kuri Twitter, ye kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yatangaje ko iri tsinda riri mu Rwanda.
Muri ubu butumwa, yashimiye ubuyobozi Bukuru w’u Rwanda ndetse n’ubwa RDF kuba bakiriye iri tsinda.
Yagize ati “Ndashimira Afande Kagame, General Nyakarundi [uyobora urwego rw’Iperereza rwa RDF] n’abavandimwe bacu ba RDF uburyo bakiriye CMI yacu i Kigali.”
I thank Afande Kagame, General Nyakarundi and our brothers in RDF for warmly welcoming our CMI to Kigali. Godbless Uganda and Rwanda. 🇺🇬 🇷🇼 pic.twitter.com/zxJaCMvoLG
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) June 5, 2022