AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Igisubizo cya Sena y’u Rwanda ku Bayobozi ba Congo banze Kwitabira inama ikomeye i Kigali kubera M23

Igisubizo cya Sena y’u Rwanda ku  Bayobozi ba Congo  banze   Kwitabira inama ikomeye i Kigali kubera M23
11-10-2022 saa 10:33' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1437 | Ibitekerezo

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuze ko batazitabira inama mpuzamahanga izabera mu Rwanda, avuga ko nibataza nta gikuba kizaba cyacitse kuko n’u Rwanda hari inama rutajyamo kandi rwazitumiwemo.

I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022 haratangira Inama Mpuzamahanga y’ 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zinshinga Amategeko ku Isi (IPU) izasoza tariki 15 Ukwakira 2022.

Umusenateri wo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ambasaderi Francine Muyumba Nkanga aherutse gutangaza ko nta mushingamategeko w’iki Gihugu uzakandagira mu Rwanda aje muri iyi nama.

Uyu mushingamategeko wa Congo yavuze ko impamvu batazaza mu Rwanda, ari uko iki Gihugu gifasha umutwe wa M23 umaze iminsi warigaruriye Umujyi wa Bunagana.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Ukwakira 2022, yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko ya Congo itigeze yandikira iy’u Rwanda ngo iyimenyeshe ko itazitabira iyi nama.

Ati “Ntabwo batwandikiye ngo ntibazaza, ariko hari n’abandi bataraza, ushaka azaza cyangwa […] ntawe hari inama tutajyamo kandi twatumiwemo. Niba Congo na bo bafite ibibazo bashobora kutaza.”

Dr Iyamuremye avuga ko iyi nama mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko itazagaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama ibaye nyuma y’ibyumweru bitatu Perezida wa Sena y’u Rwanda akubutse mu Burundi mu nama ya Sena z’Ibihugu bihuriye mu muryango ASSECAA wa Sena z’Ibihugu byo muri Afurika n’izo mu by’Abarabu, aho yanatumiyemo bagenzi be muri iyi ya IPU.

Nyuma y’icyumweru kimwe Dr Iyamuremye avuye mu Burundi, iki Gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda, cyahise gifungura imipaka yari imaze imyaka irindwi ifunze.

Muri iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Dr Iyamuremye yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yo yamaze kohereza abazayihagararira muri iyi nama izabera mu Rwanda, bayobowe na Visi Perezida wa Sena.

Ati “Bageze ino twarabakiriye, ntakibazo, i Burundi mperutseyo mu nama nk’iyi na yo, banyakiriye neza.”

Dr Iyamuremye avuga ko yagiye mu Burundi nyuma yuko hari n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda bari baragiyeyo ndetse na kiriya Gihugu kikaba cyarohereje abacyo mu rwego rwo kubyutsa umubano ukomeje kugenda usubira ku murongo.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko itazitabira Inama rusange y’Umuryango w’Inteko Zishinga amategeko (IPU) itegerejwe kubera mu Mujyi wa Kigali.

Iki cyemezo cyatangajwe na Senateri Francine Muyumba Nkanga wavuze ko we na bagenzi be batazakandagiza ikirenge muri iyo nama izitabirwa n’abaturutse ku Isi yose mu gihe umutwe wa M23 uzaba utararekura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce wigaruriye.

Senateri Francine Muyumba yavuze ko cyafashwe kubera imyitwarire y’u Rwandaavuga ko ruteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse rugatera inkunga Umutwe wa M23.

Yagize ati “Bunagana yigaruriwe n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda.Twebwe Abadepite bo muri Congo, abanyamuryango b’ubumwe bw’Inteko Ishinga Amategeko turamenyesha bagenzi bacu bo ku Isi ko tutazitabira Inteko ya 145 ya IPU izabera i Kigali muri uku kwezi kw’Ukwakira.”

Uyu musenateri muri Sena ya Congo avuga ko u Rwanda ngo rukomeza kwenderanya kuri RDC no kwigarurira bimwe mu bice byayo binyuze mu mitwe y’iterabwoba nka M23.

Kuva imirwano hagati ya M23 na FARDC yatangira, u Rwanda rwakunze gushimangira ko nta ruhare na ruto ruyifitemo ndetse ko nta n’ubufasha ruha uyu mutwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA