Ubushinjacyaha bw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), kuri uyu wa Gatatu buratangira gutanga ibimenyetso bishinja mu Rubanza rwa Kabuga Felicien, uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.
Ni urubanza rubera i La Haye mu Buholandi, ku cyicaro cy’Urwego.
Uru rubanza ruheruka kuburanishwa ku wa 29 Nzeri 2022, ubwo Ubushinjcyaha bwafunguraga urubanza rwa Félicien Kabuga mu mizi.
Bumaze kwibutsa ko nta mpaka zishobora kubaho ko mu 1994 habaye ubukangurambaga bw’ubwicanyi bugamije kurimbura abaturage b’Abatutsi b’u Rwanda, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kabuga yagize nkana uruhare rukomeye muri ibyo byaha mu buryo bubiri : ubwa mbere mu gushyiraho no gukoresha Radio Television Libre des Mille Collines (RTLM), n’ubwa kabiri aribwo guha amafaranga, guha intwaro no gutera inkunga Interahamwe.
Nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze, izo zari impande ebyiri z’igice kimwe : "RTLM yari imashini y’icengezamatwara yashishikarizaga ikanatera urwango rwarangiriye mu ihohoterwa ry’Abatutsi ; noneho n’Interahamwe zumvaga ubutumwa bwa RTLM ziritoza, zitwaza intwaro ziteguye gushyira ubu butumwa mu bikorwa."
Mbere ya jenoside, Kabuga yari umwe mu bantu bari bakize kandi bakomeye mu Rwanda, akaba yari n’inshuti ya hafi ya Perezida Juvenal Habyarimana, umugore we Agathe Kanziga n’agatsiko k’ akazu kayoboraga u Rwanda.
Nubwo yari afite amateka yoroheje cyane kandi akaba atarize amashuri ahambaye, Kabuga yakoze ubucuruzi ku rwego ruhambaye, hanyuma abukoresha kugira ngo yubake umubano n’abayobozi ba politiki, ingabo n’abandi bacuruzi hirya no hino mu Rwanda.
Igihe amashyaka menshi yatangiraga ndetse n’urugamba rwo kubohora igihugu mu ntangiriro za 1990, habayeho amacakubiri imbere mu buyobozi bw’u Rwanda, hagati y’abiyemeje gukomeza ubutegetsi bw’Abahutu gusa, n’abashyigikiraga amahoro n’ibitekerezo bitandukanye.
Kabuga yashinjwe ko yakoresheje ubutunzi bwe no kuba yaravugaga rikijyana kugira ngo ashyigikire ingengabitekerezo ya ’Hutu pawa’ n’amagambo yangishaga rubanda Abatutsi.
Kabuga hamwe n’izindi ntagondwa z’Abahutu, aregwa ko yateguye ishyirwaho rya RTLM kugira ngo ikwirakwize ingengabitekerezo ya jenoside.
Yatanze amafaranga y’ibikoresho bikenewe, abona imirongo yo gutangaza amakuru, ategura inkunga y’inguzanyo, yandikisha RTLM kandi aranayiyobora binyuze muri Comite d’Initiative, ari rwo rwego rw’ubuyobozi bwa RTLM rukumbi rwari ruhari.
RTLM n’ubutumwa bwayo bwo kurwanya Abatutsi – yagize abayikurikira benshi vuba cyane imaze gutangira gukora itangazamakuru ryayo rya mbere muri Nyakanga 1993.
Igihe Minisiteri y’Itangazamakuru yagerageje gufunga RTLM kubera gukwizakwiza urwango, Kabuga yavugiye iyo radio ku buryo yakomeje gukora nta nkomyi, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.
Jenoside itangiye ku ya 7 Mata 1994, RTLM yari hose, isakaza ibiganiro amasaha 24 kuri 24 ku buryo yarenze Radio Rwanda nka radiyo yumvwaga na benshi.
Ibiganiro bya RTLM byahamagariye Abanyarwanda "gutsemba Abatutsi ku isi" no "kubazimiza burundu". RTLM yategetse kandi Interahamwe gutera abantu runaka, inashishikariza cyane cyane abagore b’abatutsi gufatwa ku ngufu hanyuma bakicwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko usibye kuba yaragize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside, Kabuga yanateye inkunga itaziguye umutwe w’Interahamwe, waje kuba umwe mu yagize uruhare runini muri Jenoside.
Yabahaye inkunga, agura kandi akwirakwiza intwaro, ategura imyitozo hanyuma ku giti cye awushishikariza ubwicanyi.
Kabuga ngo yabanje gushyigikira Interahamwe mu duce twa Muhima na Kimironko ya Kigali, hanyuma ava muri Kigali yerekeza i Gisenyi hagati muri Mata 1994. I Gisenyi, Kabuga ngo yari ku isonga mu bikorwa byo guharanira ko intwaro ziboneka, amafaranga atabura, ubwikorezi ndetse no gutera inkunga Interahamwe kugira ngo itsembabwoko rikomeze.
Amaherezo, Kabuga ngo yahunze Gisenyi n’u Rwanda jenoside irangiye muri Nyakanga 1994.
Nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze mu gusoza, ibimenyetso ngo bizerekana "ko Félicien Kabuga, biciye mu myemerere y’intagondwa, yagize uruhare runini mu guteza ibyo byaha ndetse n’akababaro ndengakamere kabaye hose mu Rwanda muri 1994."
Ni urubanza biteganywa ko ruzatumizwamo abatangabuhamya benshi ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bagaragaza uruhare Kabuga yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kabuga Felicien yanze kwitabira iburanisha riheruka, avuga ko yimwe uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi mu mategeko.
Biteganywa ko iburanisha rikomeza kuri uyu wa ya 5 na 6 Nzeri 2022, guhera saa yine.