Nyuma y’uko Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena y’u Rwanda ejo ku wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022 , yanditse yegura ku mirimo ye ndetse mu gitondo kuri kuri uyu wa Gatanu Inteko ya Sena ikanzura ko yemerewe guharika burundu izi nshingano zo kuyobora Sena no kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko, yashimiye Perezida Kagame ndetse agira icyo avuga ku burwayi bwe .
Dr Iyamurenye yashimiye abo bakoranaga muri Biro ya Sena ku buryo bakiriye ubwegure bwe ku mirimo y’ubuyobozi bwa Sena ndetse no kuba Umusenateri.
Yabwiye Abasenateri ko amaze igihe arwaye indwara itandura ndetse n’izindi ziyuririraho.
Ati "Abanyarwanda bati ujya gukira indwara arayirata ariko murabizi habaho ibanga, ni irya muganga, no kubera icyubahiro umuntu aba afitiye umuryango n’abandi bantu. Nk’umunyapolitiki ntabwo nabahisha ko maze igihe ndwaye indwara itandura ndetse n’izindi ngorane zuririyeho bikaba bituma maze igihe mfite imbogamizi mu mirimo ya buri munsi."
Dr Iyamurenye yavuze ko abaganga bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse n’ibya Kanombe bamwitayeho baramuvura, bakaba banakomeje kumuvura.
Ati "Icyo mwantoreye ni ukugira ngo nteze imbere Sena, ntabwo mwantoye kugira ngo njye nyiyobora ndi mu gitanda cyangwa ntabasha kurira ariya ma escaliers.”
Yashimiye Perezida wa Repubulika ku cyizere yamugiriye mu nshingano zitandukanye yagiye amuha ,anashimira Abasenateri bagiye bakorana nawe kugeza uyu munsi.
Ibaruwa y’ubwegure bwe yayandikiye Abasenateri amenyesha abarimo Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022.
Dr Iyamurenye yavuze ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bwa Sena no ku Busenateri kubera impamvu z’uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukuboza 2022 nibwo Inteko Rusange ya Sena yagejejweho uko kwegura, yemeza bidasubirwaho ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye.
Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, niwe wayoboye iyi Nteko Rusange, atangira yibutsa ibyo Itegeko rigenga imikorere ya Sena riteganya ko iyo Perezida wa Sena yeguye ku mirimo ye
Itegeko rigena Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ni we ugomba kuba ayoboye imirimo ya Sena mu gihe hategerejwe ko hatorwa undi Perezida wa Sena mushya.
Nka Dr Iyamurenye kuko ari mu Basenateri bashyirewaho na Perezida wa Repubulika, ni ko bizagenda mu gushyiraho umusimbura muri Sena ariko ibijyanye na Perezida wa Sena we hazabaho amatora yo kureba ushobora kujya kuri uwo mwanya muri 26 bagize Sena.
izo mugifite se nizihe ko mwabishe mukabarangiza ?Abanyu mu rwanda bameze neza, ntacyo babaye ariko aho muzi kwica gusa, uwakora nkuko undi yakoze ubu byagenda gute ?muri abicanyi gusa, murafata abantu bakora mu miryango mpuzamahanga ngo nintasi z`u rwanda, abasilikare banyu ngo nintasi z`urwanda, bababwiye ko u rwanda nta ntasi rugira ?Sha zije aho se ubundi mwbamenya ko ari abanyamwuga ?ntabwo ari abajinga nkamwe.