AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

BREAKING NEWS : Maj.Gen Niyirora Gaseni Habakuki wa FLN yishwe mu bugambanyi buvugwamo Maj.Gen Jeva

BREAKING NEWS : Maj.Gen Niyirora Gaseni Habakuki wa FLN yishwe  mu  bugambanyi buvugwamo  Maj.Gen Jeva
19-10-2022 saa 08:07' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2313 | Ibitekerezo

Uruhare rwa Gen.Maj Hakizimana Antoine Jeva ruravugwa mu iyicwa rya Gen.Major Gaseni wishwe aguye mu gico yari yatezwe na Mai Mai John.

Amakuru ava muri Lokarite ya Kalonge,muri Gurupoma ya Kabere,Teritwari ya Karehe muri Kivu y’Amajyepfo yemeza ko hashize icyumweru Gen Majoro Niyirora Gaseni wari ushinzwe ibikorwa by’amashuri ya gisilikare muri FLN yishwe arashwe,na Mai Mai John inyeshyamba z’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatembo zigenzura ako karere.

Umwe mu bantu bari hafi ya Gen.Habimana Hamada , yavuze ko uyu mu Jenerali ubwo ingabo za leta ya congo zasenyaga ibirindiro bya FLN biri ahitwa mu Rutare rwa Kalehe byaje no kugwamo uwari Umuyobozi mukuru wa FLN Lt.Gen Irategeka Wilson Nyakwigendera Gaseni yahise ahungira mu bice bya Kabere n’ingabo nkeya.Gusa aho havukiye igice cya Kiga na nduga muri CNRD/FLN Gen Gaseni uvuka i Nyamagabe yanze kugendera kw’irondakarere ahitamo kuguma ku ruhande rwa Gen Habimana Hamada usanzwe ari Komanda Mukuru wa FLN.

Mu buhamya bwe ,Gen Gaston, umukongomani wo mu bwoko bw’Abavila ,ukuriye Mai mai auto-defense uvuga yabanaga na Gen Gaseni yavuze ko yumvishe Gen.Niyirora Gaseni amubwira ko yahamagawe na Gen.Hakizimana Jeva, amusaba kujya guhura n’abaterankunga ba FLN ahitwa Bunyakiri,gusa Gen.Major Gaseni nubwo yagiye ,akaba yari afitiye amakenga urwo rugendo kubera ko hari hashize igihe yakira amakuru avuga ko Gen Jeva ashaka kumwica kubera ko yanze kumujya inyuma ku makimbirane afitanye na Lt.Gen Habimana Hamada ndetse akaba yaranze kumusanga no mu ishyamba rya Kibira.

Uyu mu Jenerali Gaston kandi yemeje ko hadaciye amasaha abiri yaje kumenya amakuru ko mugenzi babanaga yishwe aguye mu gico cy’abagizi ba nabi ndetse agapfana n’abasilikare batanu bashinzwe kumurinda. Kubwa Gen.Gaston asanga ntahandi yashakira urupfu rwa Nyakwigendera usibye Gen.Hakizimana Jeva waba wabigizemo uruhare.

Umusiriikare wo ku rwego rwa Majoro wa FLN ubana bya hafi ya Col.Mbandaka ukuriye FLN mu gace ka Kirembwe ho muri Fizi,utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we,yavuze ko Lt.Gen Hamada afite amakuru y’impamo ko Gen.Gaseni yagambaniwe na Jeva kandi ko Gen.Jeva ari gukoreshwa n’umwanzi muri iki gihe bityo bakaba badashidikinya ku bugambanyi Gen.Antoine Jeva arikubakorera muri iki gihe.

Gen.Major Niyirora Gaseni ni munti ki ?

Amazina ye nyakuri yitwa Niyirora Ezechiel uzwi ku mazina ya Gaseni Jean Pierre Eli Hadji Habakuki .Yavukiye mu Murenge wa Cyanika,Akarere ka Nyamagabe,Intara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

Mu mwaka wa 1994 ubwo ingabo za RPF zatsindaga ingabo za FAR zigahungira mu cyahoze ari Zayire ,Gaseni Niyirora yari afite ipeti rya Liyetena akaba yarabarizwaga muri Jandarumori mu kigo cya Kacyiru,akaba yarinjiye muri ESM mu mwaka wa 1989 mu cyiciro cya 25,assize abana batanu n’umugore bakaba baba muri Zambiya.

Ivomo:Rwandatribune


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA